Salva Kiir yatangaje ko Guverinoma itazavugurura ifaranga ry’igihugu
President wa Sudan y’Epfo Salva Kiir yatangaje ko Guverinoma itazavugurura ifaranga ry’igihugu nk’uko byari byatangajwe na Minisitiri w’itangazamakuru.
BBC iratangaza ko President Kiir yavuze ko izi mpinduka Minisitiri yatangaje zari igitekerezo kigomba kwigwaho n’impuguke mu by’ubukungu.
Guverinoma iravuga ko izi mpinduka ku ifaranga zagaragajwe nk’umushinga ugomba kwigwaho, ariko bitaremezwa ngo binumvikanweho kugeza ubu.
Ibi byose biri kuba mu gihe ikigega mpuzamahanga cy’imari ku isi FMI, muri raporo yacyo bigaragara ko Sudan y’Epfo aricyo gihugu gikennye ku isi ugendeye ku byinjizwa n’umuturage, (GDP).
Ubukungu bwa Sudan y’Epfo bushingiye ku bikomoka kuri peteroli, mu gihe mu zindi nzego nk’ubuhinzi n’ibikorwaremezo nta bashoramari barimo.
Source:BBC
Venuste Habineza/Intyoza.com