Bugesera: Impungenge Ni zose ko hari abashobora kwivanga mu kibazo cy’umwana wasambanyijwe
Ku mugoroba w’uyu wa 18 Ukwaira 2020, mu nzu zicumbikwamo zizwi nka Loji-Lodge, ziherereye ahazwi nko mu irango mu murenge wa Mareba, kurugabano n’uwa Ruhuha ho mu karere ka Bugesera, hafashwe umugabo bivugwa ko afite imyaka iri hejuru ya 40, asanzwe akora mu by’ubuvuzi, arimo gusambanya umwana w’imyaka 17. Hari impungenge ku baturage z’uko ngo hari ababyitambikamo.
Aha hantu bafatiwe ngo hahoze ubunywero-Bar, aho Covid-19 iziye ngo hahindurwa inzu zicumbikwamo. Abaturage ngo nibo bahuruje, rubanda baratabara, barimo n’ababyeyi b’uyu mwana aho bamuzindukanye kwa muganga I Nyamata ku mupimisha.
Umubyeyi w’uyu mwana( Papa) avugana n’intyoza.com ubwo yari I Nyamata yajyanye umwana we kwa muganga, avuga ko amakuru y’aho umwana we ari bayabwiwe n’umuturage wahamagaye ababaza niba umwana ari mu rugo, kuko bari bageze ku irembo bamubwira ko bagiye kureba, ariko baza gusaga adahari.
Nyuma yo kubura umwana mu rugo, bahamagaye uyu muturage, bamubwira ko umwana ntawe, nyuma aza kubarangira aho ari. Ababwira ko ari mu irango ahitwa ku Nyenyeri( hahoze Bar), mu cyumba cya gatatu, ari naho bagiye bakabafatira.
Uyu mu Papa, avuga ko ubuyobozi butandukanye bwahageze bukabyibonera, kuva kuri Mudugudu, Akagari, Gitifu w’Umurenge, RIB ndetse na Polisi. Yaje guhabwa icyangombwa ajyana kwa muganga I Nyamata ngo umwana asuzumwe.
Yamuzindukanye arasuzumwa nubwo yatashye abwiwe ko abamuhaye urupapuro rumujyana kwa muganga ari bo bazaza kwifatira ibisubizo. Avuga ko kuri we uretse impungenge z’abaturage ngo we yizeye guhabwa ubutabera kuko ngo n’uzagerageza guca hasi aziyambaza izindi nzego.
Umulisa Marie Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba yabwiye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko uyu mugabo yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko, aho yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha-RIB.
Ku rundi ruhande, ubwo ngo bafatwaga, hanamenyekaye ko bombi atari ubwa mbere babonanye mu buryo nk’ubu, ngo ni inshuro zirenga cumi na, ko ndetse mu cyumweru gishize hari inda bakuyemo bombi( uyu mubyeyi arabyemeza, ko umwana ariwe wabyivugiye, ko kandi no kwa muganga iby’inda babibonye).
Munyaneza Theogene / intyoza.com