• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Bwa mbere mu myaka 70, umugore agiye guhabwa igihano cy’urupfu

Umwanditsi
October 19, 2020

Amerika igiye gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ku mugore ufungiye muri gereza yo ku rwego rwa leta, igihano cya mbere kigiye guhabwa umugore mu myaka igera hafi kuri 70 ishize, nkuko byavuzwe n’ibiro by’ubutabera by’iki gihugu.

Mu mwaka wa 2004, Lisa Montgomery yishe anize umugore utwite wo muri leta ya Missouri, amusatura inda ashimuta umwana we. Biteganyijwe ko Montgomery, w’imyaka 52, aterwa urushinge rw’ingusho ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa cumi na kabiri 2020.

Umugore waherukaga guhabwa igihano cy’urupfu agihawe na leta y’Amerika ni Bonnie Heady. Yapfiriye mu cyumba cyashyizwemo umwuka w’uburozi muri leta ya Missouri mu mwaka wa 1953, nkuko bitangazwa n’ikigo cyo muri Amerika gikusanya amakuru ajyanye n’igihano cy’urupfu, Death Penalty Information Center.

Igihano cy’urupfu kuri Brandon Bernard wafatanyije n’abandi mu mwaka wa 1999 kwica abavugabutumwa babiri, nacyo giteganyijwe gutangwa mu kwezi kwa 12.

Umushinjacyaha mukuru w’Amerika William Barr yavuze ko ibyo byaha byari “ubwicanyi burimo ubugome budasanzwe”.

Mu mwaka ushize, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwavuze ko bugiye gusubukura gutanga ibihano by’urupfu ku rwego rwa za leta.

Lisa Montgomery ni nde?

Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka wa 2004, Montgomery yatwaye imodoka ava muri leta ya Kansas ajya mu rugo rwa Bobbie Jo Stinnett, muri leta ya Missouri, bivugwa ko agiye kugura ikibwana cy’imbwa, nkuko itangazo ry’ibiro by’ubutabera by’Amerika ribivuga.

Iryo tangazo rigira riti: “Amaze kugera imbere mu rugo, Montgomery yibasiye Stinnett – wari utwite inda y’amezi umunani – aramuniga kugeza ataye ubwenge”.

Ryongeraho riti: “Akoresheje icyuma cyo mu gikoni, Montgomery yahise agitera mu nda ya Stinnett, bituma yongera kugarura ubwenge”. Hakurikiyeho kugundagurana, nuko Montgomery aniga Stinnett kugeza apfuye.

Montgomery yahise akura umwana mu mubiri wa Stinnett, uwo mwana aramutwara, ndetse agerageza kujijisha ko ari uwe bwite”.

Mu mwaka wa 2007, nkuko BBC ibitangaza, inteko y’abacamanza yasanze ko Montgomery ahamwa n’icyaha cyo gushimuta cyo ku rwego rwa leta cyavuyemo urupfu. Nuko iyo nteko, nta n’umwe uvuyemo – imukatira igihano cy’urupfu.

Ariko abanyamategeko ba Montgomery bavuga ko akiri umwana yagize kwangirika k’ubwonko kubera gukubitwa, ndetse ko atameze neza mu mutwe, ko rero adakwiye guhabwa igihano cy’urupfu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5797 Posts

Politiki

4048 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga