Huye: Basabwe Gushyira hamwe, Kwigomwa no guhindura imyumvire bakivana mu bukene
Tariki ya 17 Ukwakira buri mwaka, isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo guhakana ubukene. ubushakashatsi bwerekana ko Kugeza mu 2030, nubwo ibihugu byinshi bya Afurika biri kuzamura ubukungu no kurwanya ubukene, abantu 9 ku 10 batunzwe no munsi y’amafaranga 1,700 ku munsi bazaba ari abo muri Afurika. Abatuye Umurenge wa Kinazi, nyuma yo gufashwa bavuga ko nabo biteguye gufasha.
Kugirango ubukene bucike hakenewe cyane ko ubukungu butera imbere ariko buha abantu benshi imirimo, iki ni cyo cy’ingenzi cyane mu kurwanya ubukene. Nubwo mu bihugu byinshi ubukungu bwazamutse ariko ntibugera kuri bose cyangwa benshi.
Ubwo Umuryango APROJUMAP wifatanyaga n’abatuye Umudugudu wa Gihana Akagali ka Gahana Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo guhakana ubukene, abaturage bubakiwe inzu zo guturamo bavuze ko nubwo bahawe ubufasha bw’inzu zo kubamo badakwiye kwicara ngo bashyire amaboko mu mufuka kuko iyo udakoze ubukene bubona icyuho cyo kunyuramo bukagushegesha.
Mukamanzi Marie Gorette umwe mu bubakiwe inzu yo guturamo avuga ko mbere yabaga munzu ya nyakatsi yenda kumugwaho ariko aho afashirijwe n’Umuryango APROJUMAP byamuhaye imbaraga zo gukora cyane abasha korora amatungo amufasha kubona ifumbire bikongera umusaruro yibyo yezaga.
Yagize Ati:” Ndishimye cyane kuko burya ubukene iyo bugusanze ahantu hasa nabi bukwigirizaho nkana ariko ubu ngiye kujya ndyama nsinzire mu gitondo mbone imbaraga zo gukora niteza imbere. Birumvikana rero ko ntaho nzongera guhurira n’ubukene kandi nzaba umusemburo wo kubwira abandi ko nubwo nanjye nafashijwe bitabuza ko nafasha n’abandi nabo bakava mu murongo w’ubukene”.
Gahizi Theogene wahawe ubufasha ariko akaza kubona ko kwigira nabyo ari ingenzi, avuga ko kuri ubu ntaho ubukene bwamenera bwinjira iwe kuko ubu yaguze ihene 6 n’inkwavu 7 n’andi matungo magufi kandi intego ari ukuyongera agakomeza kwiteza imbere afasha n’abandi guhindura imyumvire kuko guha umwanya ibyo ukora bituma ugera ku byiza.
Iyakaremye Libereé ushinzwe imiturire mu Murenge wa Kinazi wifatanije n’abatuye uyu Murenge yavuze ko kunga ubumwe bakorera hamwe byafasha guhangana n’ubukene, asaba Abaturage gushyira hamwe bajya mu matsinda kuko byabafasha guhindura imyumvire kandi bakaba bakwizigama kugirango bahangane n’ingaruka z’ubukene.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango APROJUMAP Niyigena Eugene, avuga ko nubwo intego y’uyu muryango ari ugufasha abaturage babayeho nabi kuzamuka mu ntera bakiteza imbere, aho babafasha kubona aho gutura bakabaha n’amatungo magufi ndetse n’ibindi byiganjemo iby’imbuto. Avuga ko badakwiye kumva ko bazahora bafashwa kuko nufashwa nawe yafasha ndetse abasaba guhuriza hamwe imbaraga kugirango habeho ubutabera mu mibereho myiza n’ubutabera mu kurengera ibidukikije ariyo mpamvu banateye ibiti kuri uyu munsi ariko banirinda Covid 19.
Guca ubukene bitarenze 2030 biri mu ntego z’iterambere rirambye (SDGs) z’umuryango w’abibumbye, ariko raporo yawo yo mu kwezi kwa karindwi 2019 ivuga ko 6% by’abatuye isi bazaba bakiba munsi y’umurongo w’ubukene icyo gihe.
Venuste Habineza/Intyoza.com