Huye: Abaturage bafite iminsi 28 yo gutanga ibitekerezo ku gishushanyombonera cy’umujyi
Tariki ya 5 ukwakira 2020 nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwamurikiye igishushanyombonera cy’umujyi wa huye abahagarariye abaturage barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirerenge n’abandi, abashinzwe ubutaka ku mirenge, abikorera, abahagarariye amadini n’amatorero n’abandi.
Iki ni igishushanyo kizaba gifite ubuso busaga hegitari 69, buvuye kuri 40 bwari busaznweho, ubuyobozi bw’akarere bwasabye abaturage gutanga ibitekerezo mbere y’uko cyemezwa, mu rwego rwo kubafasha kumenya aho batuye n’igiteganyijwe gukorerwaho.
Bamwe mu bamurikiwe iki gishushanyombonera bavuga ko ari byiza kubona abaturage bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo kuri iki gishushanyombonera aho bemeza ko hari byinshi kizacyemura. Bavuga ko bikwiye ko basobanurira buri muturage wese ibijyanye n’amakarita kuko usanga hari abatazi kuyakoresha bakaba bagira ikibazo ku mikoreshereze y’ubutaka bwabo bitewe n’igikorwa bahashyize.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki ikigishushanyombonera kije gubafasha abaturage kumenya aho batuye n’igiteganyijwe gukorerwaho, yabasabye kugira uruhare binyuze mu bitekerezo byabo kugirango hafatwe umwanzuro wanyuma mbere yuko cyemezwa
Abaturage bafite iminsi 28 yo gutanga ibitekerezo ku cyo bifuza ko byongerwamo.
Akarere ka Huye ni kamwe mu turere 6 twunganira umujyi wa Kigali, bityo igishushanyombonera gishya cyagateganyo cy’umujyi wa Huye, kizaba gifite ubuso busaga hegitari 69, buvuye kuri 40 bwari busaznweho, bukaba bukubiyemo umubare w’abaturage uteganwa mu cyerecyezo 2020-2050 ko bazaba ari hafi 380000 bavuye kuri 50 000 bawutuye kuri ubu. Ni Akarere gafite ubuso bwose bungana na kilometero kare 581.2, kagabanyijemo imirenge y’ubutegetsi 14, utugari 77 n’imidugudu 509.
Venuste Habineza/Intyoza.com