• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
14/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Kamonyi/Rugalika: Umuturage ari mu mayira abiri asaba ubufasha bwo kwivuza

Umwanditsi
November 19, 2020

Kamuhanda Janvier, umuturage wo mu kagari ka Nyarubuye ho mu Murenge wa Rugalika amaze amezi arenga umunani yarakoze impanuka. Ubushobozi buke bwatumye atavurwa uko bikwiye. Yageze ku Murenge asaba gufashwa abwirwa ko nta bufasha, ko yagana Akarere. Ku karere naho yahageze bamubwira gusubira ku Murenge ngo niho yafashirizwa.

Kamuhanda ari mugihirahiro cyo kubura uwamufasha mu bukene bwe kugira ngo abashe kwivuza uko bikwiye. Avuga ko yakoze impanuka mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka wa 2020, ukuboko kwe kukangirika, akajya mu mavuriro ane ariko ubushobozi bucye cyangwa se ubukene bukamukumira ku kubona ubuvuzi bukwiye.

Kamuhanda kuri uyu wa gatatu, yiriwe ku Karere ataha nta bufasha, abakozi b’Akarere bahuye nawe bamubwiye gusubira ku Murenge.

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2020 mu masaha y’I saa tanu z’amanywa, umunyamakuru wa intyoza.com yamusanze ku biro by’Akarere ka Kamonyi asohotse yashobewe nyuma yo kubwirwa ko ubufasha akeneye agomba kubukura ku Murenge kuko ngo mu Karere ubushobozi baba babuhaye imirenge ngo yite kubaturage.

Yibaza uko asubira ku Murenge kandi aribo bamwohereje ku karere? Asanga mu gihe yaba atabashije gufashwa kubona ubuvuzi yaba akomeje kujya mu byago bikomeye kuko uko iminsi ishira niko arushaho kubyimbirwa no kubabazwa.

Avuga ko akaboko ke kari kugenda kajya ahabi kurusha, kandi ari nako arwana n’ububabare.

Kamuhanda, avuga ko yagiye mu bitaro bya Rukoma, bimwohereza CHUK, ahava ajya Kabgayi, aha nabo ngo bamwohereje I Nyanza aho yabazwe bazi ko arwaye Kanseri ariko ngo bakamubwira ko ntayo nyuma yo kumubaga. Avuga ko ababaye cyane.

Urwandiko yahawe n’Umudugudu ndetse n’akagari rugaragaza ko atishoboye, akeneye gufashwa.

Kamuhanda, yandikiwe urwandiko n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze rugaragaza ko atishoboye, ko akwiye gufashwa ariko aribaza umufasha mu gihe ku Murenge bamwohereza ku karere, yagera ku Karere bakamubwira gusubira ku Murenge.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5797 Posts

Politiki

4048 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga