Kamonyi-Rukoma: Hatangijwe ku mugaragaro ishyirwa mu byiciro bishya by’Ubudehe
Kuri uyu wa 04 Ukuboza 2020, mu Karere ka Kamonyi hatangijwe igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe. By’Umwihariko, iki gikorwa ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe mu Murenge wa Rukoma, kitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere n’izindi nzego zitandukanye zirimo iz’umutekano.
Abaturage ba Rukoma bitabiriye iki gikorwa, basobanuriwe bihagije iby’ibi byiciro bishya by’ubudehe, basabwa kubigira ibyabo no kubikoresha neza buri wese mu cyiciro abarizwamo.
Ibi byiciro bishya bije bisimbura ibyariho mbere byakunze kwinubirwa na benshi bagaya uburyo byakozwe. Mu gihe ibya mbere byari bine, ibishya byagizwe bitanu kandi inyito ya buri cyiciro igahabwa inyuguti n’icyiciro cy’abantu runaka bakibarizwamo hashingiwe ku mikoro.
Abafite ubushobozi cyangwa se amikoro bashyirwa mu cyiciro cya A, ni ukuvuga urugo rufite ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa se rufite ubutaka bwa Hegitali 10 mu cyaro na Hegitali imwe mu mujyi.
Icyiciro cya kabiri gihagarariwe n’inyuguti ya B, aho kirimo ingo zinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 65-600 by’u Rwanda buri kwezi, cyangwa se hari ubutaka bubarirwa hagati ya Hegitali imwe n’icumi mu cyaro, mu gihe mu mujyi habarwa Metero kare kuva kuri 300 kugera kuri Hegitari imwe.
Mu cyiciro cya Gatatu gihagarariwe n’inyuguti ya C, ari nacyo benshi mu baturage ba Rukoma muri uku gushyirwa mu byiciro bashyizwemo, kirimo abantu cyangwa se ingo zinjiza amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 45-65 ku kwezi cyangwa se ingo zifite ubutaka bubarirwa hagati y’igice cya Hegitari na Hegitali imwe mucyaro naho mu mujyi bikaba Metero kare 100-300.
Abo mu cyiciro cya kane aricyo cy’inyuguti ya D, ni urugo rwinjiza amafaranga ari munsu y’ibihumbi 45 y’u Rwandaku kwezi, cyangwa se rufite ubutaka buri munsi ya ½ cya Hegitali mu cyaro mu gihe mu mujyi ari munsi ya Metero kare 100.
Mu cyiciro cya Gatanu ari nacyo cya nyuma gihagarariwe n’inyuguti ya E, kibarizwamo abadafite ahantu na hamwe bakura imibereho kandi bageze muzabukuru( abakecuru n’abasaza), Abafite ubumuga, Uburwayi bukomeye, Abana b’impfubyi ndetse n’urugo ruyobowe cyangwa se rufite umutware ukiri umunyeshuri.
Ni igikorwa cyatangirijwe mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Taba, Umurenge wa Rukoma guhera ku i saa tatu kugera i saa munani. Umushyitsi mukuru yari umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Nyirarukundo Ignacienne washimiye abaturage uko bumvise iyi gahunda kandi bakayigira iyabo.
MoS Nyirarukundo, yabasabye kandi aba baturage ndetse n’ubuyibozi muri rusange gukomeza kubikora neza mu nyungu zabo ndetse no mu gufasha Igihugu mu igenamigambi.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rukoma, ahatangirijwe iki gikorwa, we n’abaturage bijeje ko iki gikorwa biteguye kugikora neza kugira ngo intego yacyo igerweho nta cyuho kibaye, cyane ko bahamya ko n’amabwiriza bayumva neza kandi bikazagirwamo uruhare na buri muturage bihereye mu Isibo ya buri wese.
Muri iki gikorwa cyabereye i Rukoma, abaturage ubwabo nibo bishyiraga mu byiciro nyuma yo kubisobanurirwa, bagasobanukirwa. Babikoze bashingiye ku buryo ubwabo baziranye ndetse no ku bushobozi bwa buri wese, kandi bagendeye uko amabwiriza abiteganya. Ni igikorwa kandi cyanakorewe hirya no hino mu yindi mirenge y’Akarere.
Munyaneza Theogene intyoza.com