Leta ya Somalia na Kenya byacanye umubano muri Dipolomasi
Somalia, yahamagaje abadipolomate bayo bose bakoreraga i Nairobi ndetse iha iminsi irindwi abadipolomate ba Kenya bakoreraga i Mogadishu ngo babe bamaze kuva mu gihugu.
Itangazo rya leta ya Somalia ryatangajwe mu gitangazamakuru cya leta na Minisitiri w’itumanaho Osman Abukar Dubbe, kuri uyu wa mbere nijoro. Yagize ati: “Leta ya Somalia, ishingiye ku busugire bw’igihugu buteganywa n’amategeko mpuzamahanga…, kandi yuzuza inshingano yayo yemererwa n’itegekonshinga yo kurinda igihugu, ubumwe n’umudendezo by’igihugu, yafashe icyemezo cyo gucana umubano wa dipolomasi na leta ya Kenya”.
Leta ya Somalia ifashe iki cyemezo nyuma y’ibaruwa yo kwamagana Kenya, yashyikirije Minisitiri w’intebe wa Sudan Abdalla Hamdok, uyu akaba anayobora umuryango uhuza za leta zo mu karere ugamije iterambere, uzwi mu mpine nka IGAD.
Somalia nkuko BBC ibitangaza, yari iherutse gushinja Kenya kwivanga mu bibazo na politike by’icyo gihugu, ibyo leta ya Kenya yahakanye.
Munyaneza Theogene intyoza.com