Inkunga y’ingoboka kubagizweho ingaruka na Coronavirus muri Amerika yahawe umugisha
Inteko ishingamategeko y’Amerika yemeje imfashanyo yari imaze igihe itegerejwe cyane ya miliyari 900 z’amadolari yo kugoboka abagizweho ingaruka na coronavirus.
Hari hashize amezi kwemeza iyo mfashanyo byarateje impaka zikomeye muri politike.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020, abasenateri bemeje umushinga w’itegeko rigena iyo mfashanyo, hashize amasaha wemejwe n’abadepite.
Iyi mfashanyo irimo nko guha amafaranga Abanyamerika benshi no kugoboka ibikorwa by’ubucuruzi ndetse na gahunda zo kwita ku badafite akazi.
Ayo mafaranga agiye kujyana n’undi mushinga w’itegeko mugari kurushaho, wa tiriyari (trillion) 1.4 y’amadolari agenewe gufasha ibikorwa bya leta mu gihe cy’amezi icyenda ari imbere.
Biteganyijwe ko Perezida Donald Trump ashyira umukono kuri uwo mushinga w’itegeko wemejwe, ugahinduka itegeko byihuse.
Perezida watowe Joe Biden yishimiye itorwa ry’uyu mushinga w’itegeko, ariko avuga ko inteko ishingamategeko isabwa gushyigikira gahunda ye y’ingoboka kubera Covid-19, gahunda izatangira mu ntangiriro y’umwaka utaha.
Kuri Twitter, Bwana Biden yanditse ati: “Ubutumwa bwanjye kuri buri muntu urimo kugorwa n’ubuzima muri aka kanya ni ubu: inkunga iri mu nzira”.
Gahunda nyinshi zo kugoboka abashegeshwe n’ingaruka zivuye kuri Covid-19, byari biteganyijwe ko zirangiza igihe mu mpera y’uku kwezi. Ndetse Abanyamerika bagera hafi kuri miliyoni 12 bari bafite ibyago byo gutakaza ibyo bagenerwaga kubera ko nta kazi bafite muri iki gihe.
Ariko, abadepite bamwe bavuze ko bumvise ari nkaho bahumwe mu maso no kuba basabwe gutora kuri uwo mushinga w’itegeko mugari cyane kandi bataragize akanya ko gusoma ibyawo.
Uyu mushinga w’itegeko watowe, nkuko BBC ikomeza ibitangaza, wanditse ku mpapuro hafi 5,600, watangajwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press ko ari wo “wa mbere muremure cyane ubayeho mu mateka azwi ndetse ushobora kuzahora ari wo wa mbere muremure cyane”.
Munyaneza Theogene intyoza.com