Kamonyi: Ntigurirwa Daniel washakishwaga akekwaho kwica umugore we yafashwe n’abaturage
Ahagana ku i saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba wa tariki 04 Gashyantare 2021, abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge bafashe Ntigurirwa Daniel w’imyaka 42 y’amavuko wari wahunze iwe mu Murenge wa Kayenzi nyuma yo gukubita isuka ya majagu umugore we agapfa mu ijoro ryacyeye.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ntigurirwa, yahamijwe na Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge. Avuga ko ingamba abaturage b’uyu Mudugudu bafashe mu kwicungira umutekano arizo zatumye bafata uyu mugabo washakishwaga.
Gitifu Nyirandayisabye yabwiye intyoza.com ko, abaturage b’uyu mudugudu kubera ko bamaze igihe bazengerejwe n’abajura ngo bafashe ingamba zo gushyira hamwe bakicungira umutekano, aho kumanywa ndetse ba n’ijoro uwo babonye wese batamuzi muri bo bamufata bakamubaza ikimugenza, ngo kuko hari abaza kumanywa gutata aho bari bwibe cyangwa se banabona urwaho bakagenda babitwaye.
Ni muri ubwo buryo rero ngo mu ma saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba bamwe mu baturage babonye uyu mugabo Ntigurirwa, babona batamuzi, bamuhagaritse ababwura ko ngo hari mwene wabo aje kureba ariko basanga batamuzi, niko guhamagara Mudugudu, ahageze arebye umugabo abona arasa n’uwo yabonye mu mafoto yacicikanye ku mbuga bamushakisha ko yishe umugore we agahita atoroka.
Mudugudu yamuganirije ngo biratinda ariko ajijisha ariko kandi anahamagara ubuyobozi bw’Umurenge bwaje bugasanga uwafashwe ni nawe ushakishwa, bahita bamufata bamushyikiriza Polisi.
Gitifu Nyirandayisabye, avuga ko ingamba z’aba baturage mu kwicungira umutekano zibaye isomo no mubandi byafasha cyane mugukumira no guhashya abagizi ba nabi n’abandi bose bakora ibinyiranyije n’amategeko.
Soma hano inkuru bijyanye:Kamonyi-Kayenzi: Umugabo arakekwaho kwica umugore we agahita atoroka
Munyaneza Theogene / intyoza.com