Imyaka 10 y’igifungo ku muntu wabeshye kuri Covid-19 avuye hanze y’u Bwongereza yateje ururondogoro
Leta y’Ubwongereza yashyigikiye igihano cy’igifungo kigera ku myaka 10 k’uwabeshya ku makuru y’aho aherutse gukorera ingendo, mu gihe asaba uruhushya cyangwa se uburenganzira bwo kwinjira mu Bwongereza.
Grant Shapps, umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, yavuze ko abaturage b’Ubwongereza “bakwitega ingamba ikomeye cyane” kandi ko iki gifungo cy’imyaka igera ku 10 gihuye n’ubukana bw’icyo cyaha.
Icyo gifungo cyanenzwe na Lord Sumption wahoze ari umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, avuga ko hari imisoro iri hasi kurushaho icibwa abakora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, abantu bageze mu Bwongereza bavuye mu bihugu biri ku rutonde rw’umutuku (red list) – birimo n’u Rwanda n’u Burundi – bagomba kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 10 baba muri za hoteli, ku kiguzi cy’amapawundi 1,750 (arenga 2,400,000Frw).
Abaturage b’ibyo bihugu bo ubu babujijwe kujya mu Bwongereza, ibyo leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda zanenze Ubwongereza.
Bije bikurikira impungenge zuko inkingo ubu zirimo gutangwa mu Bwongereza zishobora kugorwa no guhagarika amoko mashya ya coronavirus yagaragaye mu bice bitandukanye byo ku isi.
Hagati aho, Bwana Shapps yavuze ko abantu badakwiye kuba bakoze gahunda z’ibiruhuko haba mu Bwongereza cyangwa hanze yabwo, ndetse ko “hakiri kare cyane” ku bashaka kuba bavuye mu bukonje bateganya kujya gushakisha akazuba ahandi mu gihe cy’ibiruhuko.
Yabwiye ikiganiro Today cya BBC dukesha iyi nkuru ati: “Abantu ntibakwiye gukora gahunda y’ibiruhuko muri aka kanya – haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga”.
Yandika mu kinyamakuru Daily Telegraph, Lord Sumption wahoze ari umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, yashinje Matt Hancock, umunyamabaganga wa Leta y’Ubwongereza ushinzwe ubuzima watangaje izo ngamba nshya, ko arimo kurenga ku kuri k’uko ibintu bimeze.
Yanditse ati: “Igihano kigera ku myaka icumi ku gushyira ku nkeke zo kwica, uburozi butaviriyemo umuntu gupfa cyangwa gusagarira [umuntu]”.
“Bwana Hancock yaba atekereza by’ukuri ko kudatanga amakuru ajyanye n’urugendo wagiriye muri Portugal ari bibi cyane kurusha umubare munini w’ibyaha bikoreshwa imbunda cyangwa ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abatarageza imyaka y’ubukure, bihanishwa igihano cyo kugera ku myaka irindwi?”.
Dominic Grieve, wahoze ari umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi rya ‘Conservative’ ndetse wigeze no kuba umushinjacyaha mukuru, yavuze ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 ari “ikosa”, “kirimo gukabya” kandi “uko cyakabaye kirimo kurengera”.
Yabwiye ikiganiro Today cyo kuri BBC Radio 4 ati: “Ukuri ni uko nta muntu n’umwe uzanahabwa icyo gihano, ikizaba ni uko inkiko zitazagitanga”.
‘Kubeshya no gukora uburiganya’
Kutishyira mu kato muri imwe muri hoteli zagenwe mu Bwongereza nyuma yo kuhagera uvuye mu gihugu kiri “ku rutonde rw’umutuku”, bihanishwa gucibwa amande ari hagati y’amapawundi 5,000 na 10,000 (ari hagati y’arenga 6,800,000Frw n’arenga 13,700,000Frw).
Igihano cy’igifungo cy’imyaka igera ku 10 ni cyo cyo hejuru cyane hashoboka kizahabwa umuntu bigaragaye ko yakoze uburiganya mu gutanga amakuru ajyanye n’ibihugu aherutse kujyamo. Ni itegeko kuzuza inyandiko ijyanye n’ayo makuru ku bagenzi bose bageze mu Bwongereza.
Ingamba nshya zijyanye n’imipaka zinasaba ko abagenzi bageze mu Bwongereza bavuye mu mahanga birihira ikiguzi cy’ibindi bipimo bya Covid mu gihe bari mu kato.
Abajijwe ku bihano bikomeye bijyanye n’izo ngamba nshya, Bwana Shapps yabwiye ikiganiro Breakfast cya BBC ko acibwa amande agera ku mapawundi 10,000 baba “bakoze ibishoboka byose ngo babeshye kandi bakore uburiganya” ku ngamba nshya.
Bwana Shapps yavuze ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 gihuye n’”ubukana” bw’icyaha.
Ati: “Ntekereza ko abaturage b’Ubwongereza bakwitega ingamba ikomeye cyane” ku bashaka gutoroka akato ko muri hoteli.
Bwana Shapps yavuze ko buri cyumweru abantu barenga 1,300 bagera mu Bwongereza bavuye mu bihugu 33 biri ku rutonde rw’umutuku kugeza ubu – birimo nka Portugal, Brazil n’Afurika y’epfo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com