Muhanga: Abaturage baravuga ko babangamiwe n’ibiri gukorwa, ubuyobozi bukavuga ko bizwi
Abaturage batuye mu kagali ka Gitarama, Umudugudu wa Kagitarama baratabaza ubuyobozi kubera kompanyi y’Abashinwa yubatse rogali nini mu muhanda. Bavuga ko ibi bidakwiye, ko bizateza igihugu igihombo mu gihe cyo gukora iyi mihanda, ko ndetse nta ngurane z’ibyangijwe barahabwa.
Umuturage Mujyanama Theophile, avuga ko bidakwiye kubona aba bashinwa baza bakubaka mu muhanda nyamara ibyo bakora biri ku ngengo y’imari ya Leta, abaturage bazi neza ko uyu muhanda uzubakwa none bakaba buwubatsemo, bakibaza niba mu gihe uzaba wubakwa nta mutungo wa Leta uzatangwa mu gukuraho ibintu byubatswe abayobozi barebera ndetse bigashyirwa ahadakwiye.
Yagize ati” Urebye uko ibi bikorwa bitwegerezwa ubona bidakwiye kuko tuziko uyu muhanda uzakorwa neza bityo nibajya kuwukora bikazasaba kongera kwimura bya bikorwa nabyo bizongera bigasaba indi ngengo y’Imari. Ikindi ntabwo ubuyobozi buba bwabanje kutuganiriza ngo buduhe amakuru afatika, tubona ibikorwa biza gusa nta gikurikirana, kuko reba amatiyo aca mu muhanda hagai,i ubwo se ntibizasaba kuyimura bagiye kuwukora”?.
Mukamana Daphrose umwe mu baturiye umuhanda wubatsweho izi rogari avuga ko guhera mu kwezi kwa 11 kwa 2020 aribwo batangiye gucukura amasambu yabo bityo bakaba batarabona ingurane z’ibyangijwe.
Yagize ati”Guhera mu kwezi kwa 11/2020 nibwo aba bashinwa batangiye gucukura iyi miyoboro y’amazi, batwangirije ibikorwa ahanyujijwe ibitembo ndetse ntiturabona amafaranga yacu kandi baradusinyishije bajyana impapuro amaso yaheze mu kirere”.
Mukankiko Peteronilla avuga ko abagenagaciro bagena agaciro maze abashinwa bajya gukora bakimura imbago bumvulikanyeho na banyiri imitungo kandi ntibikwiye.
Umuyobozi w’ishami ry’ibikorwaremezo, ubutaka n’imiturire mu karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko ibi bikorwa bizwi bityo abaturage badakwiye kugira ubwoba kuko akarere karimo kubyubaka hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi.
Yagize ati”Ibi bikorwa dukora birazwi kandi bigendanye nicyo igishushanyo giteganya ku miturire y’uyu mu mujyi bityo ntibakwiye kugira ubwoba kuko birakorwa bikurikije amategeko kandi bikagaragara ku gishushanyo (Master Plan)”.
Sematabaro Joseph, umuyobozi w’ikigo gishinzwe isuku n’isukura ishami rya Muhanga n’igice cya Kamonyi na Ngororero avuga ko umushinga ukorwa na kompanyi y’Abashinwa bageze kuri 98% kuko hasigaye ibirometero 4.2, ko kandi bagiye gukurikirana bakareba aho bitanoze bikanozwa kuko uyu muhanda wakubakwa izi rogari zikabamo nazo. Ikindi nuko ngo imitungo bavuga batari bishyurwa biri mu nzira zo gukorwa bagashumbushwa naho ahari ibikorwa byasenywe bikazongera kubakwa.
Umushinga wo kongera amazi mu mujyi wa Muhanga urimo gukorwa na WASAC ku nkunga ya Banki Nyafurika ishinzwe iterambere, ugashyirwa mu bikorwa na Kompanyi y’abashinwa ya China civil engeniering construction corporation Ccecc(rwanda )ltd aho hubatswe ibigenga 7 mu nkengero z’umujyi wa Muhanga.
Kugeza ubu mu mujyi wa Muhanga hari uruganda rwa Gihuma rutanga metero cube ibihumbi 4000 ariko muri uyu mushinga hakaha hari urundi ruganda ruzubakwa ku mugenzi wa Kagaga uri hagati ya Kabacuzi na Cyeza, ukatazanga metero cube ibihumbi 9000 mu mirenge ya Cyeza, Muhanga, Mushishiro, Kabacuzi muri Muhanga ndetse n’imwe mu mirenge nka Mbuye muri Ruhango na Musambira na Nyarubaka muri Kamonyi.
AKIMANA Jean de Dieu