Umurambo wa Ambasaderi wiciwe DR Congo wagejejwe i Roma, hasobanuwe icyo yakoraga aho yiciwe
Umurambo wa Ambasaderi uherutse kwicirwa muri DR Congo wagejejwe i Roma
Umurambo wa ambasaderi w’Ubutaliyani wagejejwe i Roma nyuma y’uko yiciwe hafi y’umujyi wa Goma muri DR Congo ku wa mbere. Hanasobanuwe icyari kimujyanye muri kariya gace yiciwemo.
Luca Attanasio na Vittorio Lacovacci, umupolisi w’Umutaliyani wamurindaga, n’umushoferi w’Umunyecongo barishwe ubwo abantu bitwaje intwaro bateraga uruhererekane rw’imodoka za UN.
Indege ya gisirikare y’Ubutaliyani yageze ku kibuga cy’indege cya Ciampino i Roma ivuye i Goma izanye amasanduku abiri yambitswe ibendera ry’Ubutaliyani, yakirwa na Minisitiri w’intebe Mario Draghi.
Abategetsi muri DR Congo bashinje umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR kuba ari wo wakoze ubwo bwicanyi. Uyu mutwe wo warabihakanye.
Ambasaderi yakoraga iki muri ako gace?
Attanasio wari uhagarariye Ubutaliyani muri DR Congo kuva mu 2017, yari mu rugendo rw’akazi hamwe n’ishami rya UN rishinzwe ibiribwa ku isi PAM/WFP. Yari agiye kureba gahunda yo kugeza ibiribwa ku mashuri muri Rutshuru, nk’uko WFP ibivuga.
Inshuti ye, Umutaliyani w’inzobere mu by’ibirunga Dario Tedesco, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko bombi bari bafitanye gahunda yo kuzamuka ikirunga cya Nyiragongo nyuma y’urwo rugendo ku wa mbere.
Pariki ya Virunga ku ruhande rwa DR Congo, ni imwe muri pariki zifite ibibazo by’umutekano mucye muri Africa.
Tedesco avuga ko ku cyumweru bari basangiye na we ifunguro rya nimugoroba. Ati: “Yemeraga ibyo yakoraga kandi uru ntirwari rukwiye kuba urugendo rwe rwa nyuma”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com