Umupfumu ushinjwa kwica abantu 8 barimo umusirikare yakatiwe “Burundu”
Mitima Joseph w’imyaka 63 wo muri komine Bugabira mu Gihugu cy’u Burundi, yaciriwe urubanza rwo gufungwa burundu n’urukiko rukuru rwa Kirundo, aho yahamijwe icyaha cyo kwica abantu umunani barimo n’umusirikare.
Uyu Mitima, bivugwa ko ari umupfumu, yari yatawe muri yombi kuwa 11 Werurwe 2021, aho abashinzwe umutekano bajyaga gusaka iwe bakahatora uduhanga tw’abantu. Ni urubanza rwamaze iminsi ibiri gusa kuko rwabaye kuwa 15-16 Werurwe 2021.
Mitima yaburanye yemera ibyaha ashinjwa. Uretse igifungo cya burundu yakatiwe, yanategetswe kwishyura indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 55 z’amarundi, ku miryango y’abo yiciye abantu.
Urukiko rukuru rwa Kirundo rwaciye kandi ibihano abo rushinja ubufatanyacyaha, barimo Banzira Gordien wahamijwe icyaha cyo gufatanya kwica umugore we Mukagakwaya Josepha, aho uyu yaciriwe gupfungwa imyaka 20.
Nta mibare ndakuka izwi y’abantu bishwe n’uyu mugabo bivugwa ko ari umupfumu. Muri urwo rubanza kandi nkuko BBC ibitangaza, abandi bantu batanu bahanishijwe gufungwa imyaka ibiri kubera gukoresha impapuro mpimbano.
Abamaze kumenyekana ko bishwe;
• Sindayigaya Nestor allias Gikona( Umusirikare) : Umuryango we wasubijwe inzu iri mu Ruhehe Mitima Joseph yahoraga abamo n’indishyi y’akababaro ya miliyoni 20 bazahabwa na Mitima Joseph
• Mpawenimana Stanislas: Umuryango we wahawe imodokari Voiture TI H 8102 A n’indishyi y’akababaro ya miliyoni 10 azatangwa na Mitima Joseph.
• Nemeyimana Hamdoun: Umuryango we wasubijwe Moto yari yatwawe na Mitima Joseph ifite Pulaki E 8763 A, ukazahabwa n’indishyi y’akababaro ya miliyoni 10 azatangwa na Mitima Joseph
• Mukagakwaya Josepha: Umuryango we uzahabwa miliyoni 10 z’indishyi y’akababaro. Ayo mafaranga azatangwa na Mitima Joseph na Banzira Gedeon (umugabo wa Nyakwigendera).
Imiryango yabuze ababo irashima urubanza
Evelyne Hazigamimana wasizwe n’umusirikare Sindayigaya Nestor agira ati: “Ndashimye ko bansubije inzu yacu, ariko nari gushima cyane anyeretse aho yashyize umugabo wanjye n’umwana wanjye kuko bari kumwe bose kandi kuva icyo gihe sindasubira kubakubita ijisho.”
Mitima Joseph yashinjwe kandi kwica umusirikare Sindayigaya Nestor agiye kumwishyuza amafaranga y’inzu ye yabagamo, ashinjwa ko kuva icyo gihe yahise ayigarurira ndetse akayiyandikako. Iyo nzu ni yo yatumye afatwa kuko Umugore w’uwo musirikare yiyambaje urukiko asaba guhabwa iyo nzu, nk’uko byavugiwe mu rubanza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com