Kamonyi: Impanuka y’ikamyo yangije inyubako z’ikigo nderabuzima cya Musambira
Ni imodoka y’ikamyo nini itwara umucanga, izi zizwi nka HOHO, yakoze impanuka kuri uyu wa 29 Werurwe 2021 yinjira isenye uruzitiro rw’ikigo Nderabuzima cya Musambira, igwamo imbere n’umucanga yari itwaye. Yangije zimwe mu nyubako n’ibindi. ( amafoto).
Kimwe mu byatangaje umunyamakuru wageze aho iyi mpanuka yabereye, ni amahane yari afitwe n’umugore wavugaga ko izo modoka ari ize, abwira umunyamakuru ko atemerewe gufata amafoto mu gihe rubanda basanzwe bayafataga uko bashaka ndetse kuva igihe impanuka yabereye aya mafoto yafashwe n’abatari bake bahanyuze ndetse ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp zitandukanye.
Umunyamakuru akihagera, yihutiye ku mubuza gufata amafoto atitaye ko yamwibwiye ndetse asaba abari mu butabazi guhisha ibiranga izi modoka( Pulaki), ari iyakoze impanuka ndetse na ngenzi yayo yakoreshwaga mu kuyikurura.
Bamwe mu baturage babwiye intyoza.com ko iyi mpanuka amahirwe bagize ari uko yabaye mu masaha y’igihe bwari butaracya ngo abakozi batangire akazi ndetse no mu muhanda habe harimo urujya n’uruza. Bahamya ko biba byabaye ibindi ku bakozi bahakorera ndetse n’abagana ikigo nderabuzima muri rusange by’umwihariko abakunda gusabira serivise mu gice yaguyemo. Iyakoze impanuka ifite Pulaki ya RAD 965 X naho ngenzi yayo yakoreshwaga mu kuyikurura ni RAE 288 X.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Ahwiiiii! Mbega guturira umuhanda!? Ngize ubwoba nanjye umuhanda unyura Ku irembo. Ariko Imana niyo nkuru. Kuba ntawahasize ubuzima, ana ishimwe