Ruhango: Abakora uburaya barasaba bagenzi babo Kwirinda ibiyobyabwenge no kwicungira umutekano
Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya(utemewe mu Rwanda) mu karere ka Ruhango, barasaba bagenzi babo kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kubicuruza no kubiha ababagana kuko nta cyiza cyabyo. Barabasaba kandi kubungabunga umutekano no kwirinda gushora abakiri bato mu buraya bababeshya ko harimo amafaranga menshi.
Ibi babitangarije umunyamakuru wa intyoza.com mu kiganiro kihariye bagiranye nyuma y’ibindi biganiro n’amahugurwa bahawe n’ubuyobozi ndetse n’umuryango utari uwa Leta wa “Ihorere Munyarwanda”.
Mukamugenga Donatha afite imyaka 24 amaze imyaka 9 akora uburaya, avuga ko gukoresha ibiyobyabwenge nta cyiza kirimo kuko byangiza ubuzima bw’umuntu ndetse n’ubw’umuryango. Avuga ko nk’abafite abana bashobora kwisanga babikoresheje cyangwa se bakabicuruza, ejo bikamuviramo gufungwa cyangwa kwicwa kubera byo.
Yagize ati” Maze igihe kirekire nkora uburaya nk’imyaka 9, nakoreshejeho ibiyobyabwenge ndetse ndanabicuruza ariko ubu narabiretse kuko inzego z’umutekano zamfashe rimwe nabinyoye ziramfunga mpita mbicikaho. Nta keza kabyo kuko uko ubikoresha n’abana bawe bashobora kubikoresha cyangwa bakabicuruza bigatuma bafatwa bagafungwa cyangwa bakanaraswa aribyo bazize”.
Umwana ufite imyaka 17, avuga ko amaze imyaka 2 akora uburaya. Ahamya ko azi bagenzi be bakoresha ibiyobyabwenge birimo n’urumogi ariko ngo hari igihe babikoresha cyangwa bakabireka. Ngo bakunze kubakangurira kubireka mu mahuriro bagirana n’imiryango ibafasha ndetse n’inzego za Leta iyo bahuye.
Agira ati” Nsanzwe nzi bagenzi banjye bakoresha ibiyobyabwenge ndetse bakanacuruza urumogi ariko mu nama dukunze kugirana n’inzego za Leta ndetse n’imiryango idufasha irimo “Ihorere Munyarwanda” batubwira ko tudakwiye guhozwaho ijisho bareba niba tutangiza umutekano wabo duturanye, bityo tugakomeza kwishakira abakiriya mu mutekano. Tubwirwa ko utugannye yasinze cyangwa tumukekaho ibiyobyabwenge tugomba kumwihorera”.
Nyirakimuzanye Rehema ni umukangurambaga wa bagenzi be mu gukorana na “Ihorere Munyarwanda”, avuga ko bamwe muri bagenzi be bakoreshaga ibiyobyabwenge bakanabicuruza ariko ko bamaze kubireka ndetse n’umutekano wabaye wose.
Avuga gusa ko hari abihisha bakabikoresha, gusa ngo iyo bamenyekanye baraganirizwa bakibutswa ko bidakwiye kuko nibabafunga bazasiga abana babo bandagaye ku musozi. Ku bakiri bato baraganirizwa, bagasabwa kuva mu buraya kuko ngo ntawe bazi wakijijwe nabwo, ariko kandi banakangurirwa gusuhira mu ishuri.
Umuhuzabikorwa w’umuryango “Ihorere Munyarwanda”, Mugisha Jules avuga ko uyu muryango ushimira inzego bwite za Leta n’aba bagenerwabikorwa ko basobanukiwe ibijyanye n’uburenganzira bwabo no kwirinda guhungabanya umutekano w’abandi baturage baturanye bakirinda gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko amahugurwa n’ubukangurambaga byakozwe n’umuryango “Ihorere Munyarwanda” byafashije abayahawe kuko byahinduye imyitwarire yabo harimo no kubungabunga umutekano, kurinda no kugendera kure ibiyobyabwenge, kandi ngo abenshi muri bo bamaze kwibumbira mu bimina hagamijwe gukomeza kubaherekeza. Ashimangira ko bagenda bahinduka bava mu buraya ahubwo bagahitamo inzira yo kwiteza imbere, ko ubu ndetse ngo nta gace karangwamo umutekano mucye kuko gatuyemo n’abakora uburaya.
Yagize ati” Amahugurwa bahawe n’uyu muryango yarabafashije cyane kuko yaragenewe aba bakora uburaya mu kubafasha kumenya uburenganzira bafite no kubibutsa ko umutekano wabo bakwiye kuwugiramo uruhare bityo bakorohereza inzego ziwushinzwe kandi byarashobotse kuko ntaho turabona raporo z’uko hari umutekano muke kubera hatuye ukora uburaya”.
Akomeza agira ati” Bamwe muri bo basobanukiwe neza ibyo kuwurinda, babuza bagenzi babo kwijandika mu biyobyabwenge, haba kubinywa no kubicuruza. Uyu musaruro watanzwe n’amahugurwa bahawe ndetse ubu abenshi batangiye kwihangira imirimo biciye mu bimina byo kwiteganyiriza hagamijwe guhindura imibereho yabo y’ejo hazaza”.
Umuryango “Ihorere Munyarwanda” watangiye ufite inshingano zo gukorana n’abari n’abategarugori bakora umwuga w’uburaya, bibutswa ko imbere heza hategurwa bityo bagomba kuringaniza urubyaro, bakirinda kuba imbarutso yo gukwirakwiza ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA, abantu bakipimisha bakamenya uko bahagaze, abasanze barwaye bagashyirwa ku miti ndetse abandi bakamenya uko abasirikare b’umububiri wabo bahagaze mu cyiswe (90-90-90). Ibi bijyana kandi no kwishyira hamwe mu bimina bategura ejo habo heza, byatangiye kugerwaho kuko abenshi muri bo barabyitabiriye.
Akimana Jean de Dieu