Gufunga ibinyamakuru 3 by’Abarundi mu Rwanda, intambwe ikomeye mu kunagura imibanire
Leta y’u Burundi imenyesha ko ifungwa ry’ibinyamakuru bitatu by’Abanyamakuru b’Abarundi bahungiye mu Rwanda ari ingingo yafatiwe mu mubonano wahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi kandi ko byayinejeje cyane.
Abavugizi ba Leta na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga batangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021 ko ari “ Ikimenyetso cyiza ko imigenderanire n’u Rwanda igiye gukomeza kuba myiza kurushaho”.
Kuri uyu wa Gatanu nkuko VOA ibitangaza, abavugizi ba Leta n’izindi nzego z’Igihugu bakoresheje ikiganiro cyabo kiba nyuma y’amezi atatu buri gihe ku bibazo by’abanyamakuru n’abanyagihugu.
Kimwe mu bibazo byagarutsweho ni ifungwa ry’ibinyamakuru bitatu aribyo Inzamba, RPA na Renaissance byakoreraga ku butaka bw’u Rwanda kuva abanyamakuru babyo bahunze muri 2015 nyuma y’itwikwa ryabyo bucyeye bw’ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo mu kwa gatanu uwo mwaka wa 2015.
Sonia Ines Niyubahwe, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi, yavuze ko ari imwe mu ngingo z’inama y’abaminisitiri b’u Burundi n’u Rwamda. Madamu Niyubahwe, ashimangira ko n’ubu ibiganiro bikomeza.
Umuvugizi wa Leta nawe yamenyesheje ko kubona ibi binyamakuru bifungwa ari ikimenyetso gikomeye mu bijyanye n’ukwiyunga hagati y’u Burundi n’u Rwanda. Prosper Ntahorwamiye yanagarutse ku rupfu rwa perezida Cyprien Ntaryamira waguye mu ndege ari kumwe na mugenzi w’u Rwanda Juvenal Habyarimana mu 1994. Yemeje ko u Burundi bukurikirana imigendekere y’uru rubanza bwatangije.
Aba bavugizi babiri uwa Leta n’uwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga banavuze kandi ku migenderanire y’u Burundi n’ubumwe bw’u Bulayi yari yajemo agatotsi kimwe n’iy’u Rwanda muri 2015, bemeza ko abahanga b’impande zombi barimo gukorana kandi ko hejuru y’ubushake bwa poritike hari n’ingendo nshyashya mu bijyanye n’imigenderanire.
Munyaneza Theogene / intyoza.com