• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Nigeria: Igitero cy’abitwaje intwaro kuri Gereza cyatumye imfungwa zisaga 1800 zitoroka

Umwanditsi
April 6, 2021

Imfungwa zirenga 1800 zatorotse gereza muri Nigeria nyuma yuko igabweho igitero n’abagabo bitwaje intwaro, nkuko abategetsi babivuze.

Amakuru avuga ko abateye binjiye mu mbuga y’iyo gereza yo mu mujyi wa Owerri uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, bakoresheje ibiturika bagaturitsa ingufuri ku muryango.

Amakuru avuga kandi ko imfungwa esheshatu zagarutse muri gereza, mu gihe izindi 35 zo zanze gutoroka.

Polisi yashinje abo mu mutwe utemewe uharanira ubwigenge bw’abasangwabutaka bo muri leta ya Biafra, Indigenous People of Biafra, kuba ari wo wagabye icyo gitero. Amakuru avuga ko wahakanye kubigiramo uruhare.

Urwego rwa Nigeria rw’amagereza rwemeje ko imfungwa 1,844 zatorotse iyo gereza iri muri leta ya Imo.

Abagabo bitwaje intwaro ziremereye biraye muri gereza ya Owerri mu masaha yo mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, bamaze kuhagera mu modoka z’amakamyo na bisi, nkuko urwego rw’amagereza rwabivuze.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko abateye bari bitwaje imbunda zirasa za rokete (izi zizwi nka RPG),imbunda za ‘machine guns’, ibiturika, n’imbunda ntoya zisanzwe zo ku rutugu.

Imodoka zahiye zagaragaye hanze ya gereza nyuma y’iturika.

Perezida Muhammadu Buhari yavuze ko icyo gitero ari “igikorwa cy’iterabwoba” cyakozwe n'”abanyakavuyo”. Yasabye inzego z’umutekano gufata abagabye icyo gitero n’imfungwa zatorotse.

Umuvugizi w’umutwe uharanira ubwigenge bw’abasangwabutaka bo muri leta ya Biafra yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ibirego byuko ari wo wagabye igitero cyo ku wa mbere ari “ibinyoma”.

Leta ya Imo imaze igihe ari yo ikuriramo imitwe iharanira kwigenga, mu gihe umubano hagati ya leta nkuru ya Nigeria n’abasangwabutaka bo mu bwoko bwa Igbo urimo agatotsi.

Kuva mu kwezi kwa mbere nkuko BBC ibitangaza, ibiro byinshi bya polisi n’imodoka zayo mu bice bitandukanye by’amajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria byagabweho ibitero ndetse n’amasasu menshi aribwa. Nta muntu wigambye ibyo bitero kugeza ubu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5797 Posts

Politiki

4048 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga