Kuba abakoze Jenoside batinda gushyikirizwa ubutabera bikomeretsa abarokotse- Amb Karitanyi
Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza no muri Irlande, Yamina Karitanyi, yagaragaje ko gutinda gushyikiriza ubutabera abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi birushaho gukomeretsa abayirokotse.
Ambasaderi Yamina Karitanyi, ibi yabitangaje kuwa 8 Mata 2021 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe na Ambasade y’u Rwanda i Londres. Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Uyu muhango witabiriwe n’Abagize Diaspora nyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, abahagarariye Guverinoma n’abanyamakuru. Amb. Yamina Karitanyi mu ijambo rye, yavuze ko kugeza mu butabera abasize bakoze Jenoside ari ingenzi cyane.
Ati “Turasaba ko ubuyobozi bwiza bwa Guverinoma ikora neza bwakoresha ubushobozi bufite mu nzego zitandukanye zabwo mu gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside yakorewe Abatutsi bagahanwa n’amategeko”.
Yakomeje agira ati “U Rwanda ruzakomeza gufatanya n’abafite muri bo ubushake bwo gushyira imbere ubutabera kugira ngo ibyaha bikomeye byakozwe mu Rwanda muri 1994 ntibizongere ukundi”.
Amb. Karitanyi yagarutse ku bacyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batanu bakomeje kwidegembya mu Bwongereza, avuga ko kutabafata ari ugutoneka abarokotse.
Abo ni Dr Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka. Ati “Twiyemeje ko tugomba kuzasigira abana bazaduturukaho Afurika n’igihugu kitarangwamo n’amacakubiri”.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’umuyobozi w’Umuryango Holocaust Memorial Day Trust, Olivia Marks-Woldman OBE, washimye uburyo nyuma y’imyaka 27, abanyarwanda babashije kwivana mu mateka mabi ubu bakaba bariteje imbere. Ati “Dutangazwa cyane n’abanyarwanda bahinduye amateka y’akababaro bakayabyaza imbaraga zo kwiteza imbere”.
Umunyamabaga mukuru w’Umuryango Uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) Patricia Scotland QC, yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2021, yiboneye n’amaso ye ibikorwa by’indashyikirwa ubuyobozi bwiza bwagejeje ku Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Mperutse mu Rwanda mu nama itegurwa i y’abakuru ba za Guverinoma bagize umuryango wa Commonwealth izaba muri Kamena (CHOGM2021) ariko nashimye cyane ubuyobozi nahasanze bw’intangarugero kuko nyuma y’amateka u Rwanda rwaciyemo, ubutabera n’ubwiyunge bihari bishobora gukiza ibikomere by’abana bazabikuriramo”.
Antoinette Mutabazi, warokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, niwe watanze ubuhamya bw’uko yarokotse, avuga ko byose bigamije gucecekesha abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ndatanga ubuhamya kugira ngo abahakana n’abapfobya boye kudukina ku mubyimba kandi boye gutoneka inkovu z’ibisebe bikomeye baduteye kugera ku mutima”.
Yihanganishije bagenzi be barokotse Jenosede, ati “Tujye tuvuga ubuhamya tubahe icyubahiro aho abacu baruhukiye nicyo twasigariye. Ndasaba nivuye inyuma kandi ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bishamikiye kuri ONU kurwanya abo bose bafite ingengabitekerezo yo gupfobya jenoside yaorewe Abatutsi mu Rwanda”.
Alice Musabende, Umunyeshuri muri Kaminuza ya Cambridge, yamaganye abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe Abatutsi, bakabikora bitwaje itangazamakuru ryo mu mahanga n’ibigo bya za Kaminuza cyangwa bikorerwamo ubushakashatsi. Ati “Ariko ibyo bakora byose nta bimenyetso babibonera”.
Abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye, abanyamakuru batanze ubutumwa butandukanye babucishije ku mbuga nkoranyambaga bifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe bibukaho ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu gusoza uyu muhango Ambasaderi Karitanyi yabimburiye abandi mu gucana urumuri rw’icyizere, ibiganiro byo kwibuka bikomereza ku muyoboro w’ikoranabuhanga. Tariki ya 7 i Liverpool, Umujyanama w’Uwo mujyi Anna Rothery ari kumwe na Philomene Uwamaliya umwe mu bagize Diaspora nyarwanda muri icyo gihugu bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hatanzwe kandi n’ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bwatanzwe n’abakinnyi b’ikipe y’umukino w’Amaguru (football) mu cyiciro cya mbere ya Arsenal FC yo mu Bwongereza. Bamwe muri abo bakinnyi harimo Pierre-Emerick Aubameyang, Alexandre Lacazette, Granit Xhaka, n’umutoza Mikel Arteta ndetse na Tony Adams wahoze akinira iyo kipe.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi kizakomeza mu Bwongereza no muri Irlande aho abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye, bakomeza kwibuka mu gihe cy’iminsi 100.
Munyaneza Theogene / intyoza.com