Rtd Brig General Sekamana Yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA
Kugicamunsi cy’uyu wa Gatatu Tariki 14 Mata 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’uko Rtd Brig General Sekamana Jean Damascene wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) yeguye. Mu ibaruwa yandikiye abagize inteko rusange y’iri shyirahamwe, yavuze ko yeguye ku mpwmvu ze bwite.
Rtd Brig General Sekamana, yavuze ko impamvu nyamukuru itumye afata iki cyemezo ishingiye ku kuba imirimo y’iri shyirahamwe atari akibashije kuyihuza n’imirimo ye bwite y’ubuzima bwe bwa buri munsi mubyo akora bimubeshejeho nk’umuntu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Nubwo uyu Mujenerali wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru agahita ahurirana no guhabwa kuyobora FERWAFA, hari hamaze iminsi mike hirya no hino bahwihwisa ko muri iri shyirahamwe ishyamba atari ryeru. Ni mu gihe kandi hitegurwa amatora mu mpera z’uyu mwaka. Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri iri shyirahamwe, bavuga ko nubwo yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ahubwo ngo ashobora kuba yegujwe.
Ikibazo cyo kweguzwa no kwegura ku bushake mu Rwanda, kugeza uyu munsi ntabwo kivugwaho rumwe kuko usanga ari uruvange mu nzego zitandukanye. Kubona uwemera ko yegujwe kugeza ubu biracyari kure. Gusa, Umukuru w’Igihugu mu myaka yashize yigeze kuvuga ko nta muntu wegura ko ahubwo abenshi mu bayobozi beguzwa ku bw’amakosa baba bakoze cyangwa se inshingano zabananiye. Cyakora na none hari abashobora kunanirwa inshingano ku mpamvu zabo bwite kimwe n’uko byaba ubushake kugeza ubu butavugwa ho rumwe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com