Muhanga: Hari ubujura bukorerwa abaturage bategerwa aho amatara yo ku muhanda yazimye
Abaturage batuye mu mu mujyi wa Muhanga baratabaza inzego z’ubuyobozi bw’Akarere kubera kwamburwa kwa hato nahato gukorwa n’abajura bategera mu mwijima w’aho amatara yapfuye.
Mugabo Thomas afite imyaka 27 avuga ko amenshi mu matara yo ku muhanda yapfuye bikaba bisaba ko akorwa kugirango abahanyura bagire umutekano. Ashimangirako ibisambo byitwikira ijoro bikamburira abantu ahari amatara ataka.
Yagize ati” Amatara menshi yo ku muhanda yarazimye hashize igihe kirekire kuko n’ubuyobozi burabizi ko twamburirwa hano. Igisekeje ngo hari irondo rihahora ridusaba amafanga ngo rirakora”.
Mukamunana Mediatrice avuga ko yambuwe avuye ku isoko ndetse abamwambuye yabonaga basa n’abari mu rugendo nkawe, umwe ahita amufata aramuniga undi amwambura ibyo yaravuye guhaha, banamwambura amafaranga na telefoni.
Yagize ati” Navuye ku isoko guhaha bigeze mu kagoroba mbona abantu baturutse inyuma abandi imbere yanjye, bahita bamfata baraniga banyaka ibyo narimvuye guhaha ndetse bantwara amafaranga na telefoni, abenshi muri bo ubona biyubashye ariko bitwaza ibyuma n’imihoro”.
Muneza Straton yemeza ko umujyi nk’uyu urimo gutera imbere bigaragara udakwiye kuba ufite ahantu amatara azima kandi abayobozi birirwa bahanyura bakabibona. Yibaza impamvu adasanwa cyangwa se niba bizakorwa ari uko hiciwe umuntu.
Yagize ati” Umujyi urimo gutera imbere ntabwo abantu bakwiye kuhamburirwa kandi abantu bose babireba kuko bikorwa ku mugaragaro. Abayobozi baba bahanyura, kuki apfa ntasanwe bigatuma ibisambo bihagira indiri”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, avuga ko amatara agiye gusanwa akatswa. Gusa yirinze kuvuga kubagirwaho ingaruka zo kuhamburirwa.
Yagize ati” Turakomeza kuyasana muri iki cyumweru. Twari tumaze kuyasana ariko ntabwo yari yararangiye turakomeza this week( iki cyumweru).
Kugeza ubu mu mujyi wa Muhanga, ubuyobozi buvuga ko hari amatara agera kuri 80 ataka ariko abakoresha imwe mu mihanda bataha bavuga ko ari menshi ndetse ijisho ry’umunyamakuru rikaba ryariboneye amatara menshi arenga avugwa yazimye akeneye gukorwa. Ahakunze kwamburirwa abantu cyane ni mu muhanda uva ahitwa Concorde ugana mu Meru, umuhanda werekeza Karongi.
Akimana Jean de Dieu