Kamonyi-Nyamiyaga: Ubucucike, kwicara nk’abari mu rusengero bibangamiye abiga GS Mukinga
Hahoze ari ishuri ribanza, ubu ni urwunge rw’amashuri-GS Mukinga, aho ikigo cyongerewe ibyumba by’amashuri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12( 12YBE). Abanyeshuri bavuga ko kuva umwaka w’amashuri watangira biga nabi. Babihera ku bwinshi bwabo mu cyumba kimwe cy’ishuri no kwicara ku ntebe zo mu rusengero. Bavuga ko niba ntagikozwe bamwe bashobora gukurizamo uburwayi bw’ibitugu n’imigongo. Abarimu nabo bavuga ko batabasha kwisanzura mu gutanga amasomo no gukurikira abanyeshuri.
Ikinyamakuru intyoza.com giherutse gusura iki kigo giherereye mu Kagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga. Abanyeshuri n’abarimu bavuga nta numwe utabangamiwe. Mu kwinjira muri kimwe mu byumba byigirwamo cya S3, umunyamakuru asanze nta mwarimu urimo, abanyeshuri bamwe bari mu makaye biga abandi bari muri gahunda bwite zo kwiganirira. Bicaye bacucitse ndetse bamwe mu buryo barebana na bagenzi babo. Bavuga ko uko bicara bibabangamira mu kwiga kubera ubwinshi.
Ahandi muri S1, umunyamakuru asanze mwarimu yigisha, abanyeshuri bicaye ku ntebe zo mu rusengero, benshi bahese ibitugu kubwo kubura aho begamira, hari abarambije amaguru n’abandi ubona ko bagowe no kwicara. Bavuga ko kutagira intebe zagenewe abanyeshuri, aho babasha kwicara begamye kandi bakanabika neza ibikoresho byabo ari ibintu bibangamye, bituma batabasha kwiga no gukurikira neza amasomo.
Nta numwe ushaka ko amazina ye atangazwa. Gusa, bavuga ko hamwe usanga bicaye bacucitse ku ntebe zagenewe abanyeshuri( pupitre), ahandi bicaye kuzo mu rusengero. Ibi ngo bituma nta kwisanzura mu gihe bakurikirana amasomo, ariko kandi ngo usanga hari abanagorwa no kwandika ndetse gukurikira umwigisha. Bavuga ko mu ishuri rimwe usanga hicayemo abanyeshuri batari munsi ya 60.
Abicaye ku ntebe zo murusengero, usanga bandikira ku bibero kuko nta ntebe zimenyerewe nka Pupitre bafite. Aha niho bahera bavuga ko niba ntagikozwe benshi bazisanga barwaye imigongo ndetse n’ibitugu kubera guhora bunamye.
Bamwe mu barezi muri iki kigo, bavuga ko ikibazo cy’ubwinshi bw’abanyeshuri bigisha mu ishuri rimwe kitatuma batanga isomo neza uko bikwiye, ko batabasha gukurikirana neza buri mwana kubera ubu bucucike. Basaba ko hagira igikorwa, bityo haba ku ruhande rw’abanyeshuri bakisanzura, abarimu nabo bakoroherwa gutanga amasomo.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ikibazo bukizi
Uwizeyimana Esperence, umuyobozi w’agateganyo wa GS Mukinga avuga ko ikibazo cy’ubucucike bw’abana bakizi, ko ndetse no kuba hari abicara ku ntebe nk’izo mu rusengero ari ukuri kuko bazitiriye mu itorero riri hafi aho rya ADEPER.
Ati“ Icyo kibazo natwe turakizi, abana koko baracucitse ariko rero hari intebe zirimo gukorwa kandi zenda kuza. Ubwo umunsi zaje tuzahita tubikoraho tubagabanyirize muri ayo mashuri”. Akomeza avuga ko nubwo ngo hari ibyumba byuzuye bidakoreshwa, ndetse bakaba banafite intebe ndende batiriye muri ADEPER, ikibazo bagifite ni ukuba ibibaho byandikwaho bidasize irangi ngo babe babyifashisha bagabanya ubu bucucike, ariko akavuga ko basabye ibikoresho, ko ni biza ikibazo bazagikemura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu avuga ibijyanye n’ubucucike bw’abana ndetse n’ibyumba bidakoreshwa byose bizakemurwa ari uko babonye intebe bijejwe guhabwa muri iki cyumweru.
Mu gihe twasuraga iki kigo cya GS Mukinga, hari amakuru twahawe ariko tugicukumbura avuga ko kimwe mu byatindije kuboneka kw’intebe ari isoko ryaba ryarahawe rwiyemezamirimo umwe ritanapiganiwe( ikibazo ngo gishobora kuba kiri mu mirenge myinshi), aho ubu abataramenye ubwenge ngo babitekenike mbere barimo barwana no gushaka uko basinyisha abantu nk’abagiye guhabwa isoko ry’intebe kandi zimaze amezi zikorwa ndetse abambere barazishyikirijwe.
Muri iki kigo by’umwihariko, haranavugwa ibibazo bya bimwe mu bikoresho byubatse ibyumba by’ishuri ngo hakishyuzwa amakamyo n’amakamyo kandi atarabitunze( benshi mu bakozi batangiranye n’inyubako ntabo). Bamwe mu bayobozi tumaze kubaza kuri iki kibazo usanga bitana ba mwana. Hari n’uwo tumaze iminsi ibiri tugitegereje ibyo yatwijeje ko agiye gushaka. Ibi byose hamwe n’ibindi tugicukumbura ni bimara kuboneka ukuri tuzagushyira hanze. Gusa hari andi makuru agera ku intyoza.com yuko hari ubufatanye na bamwe mu bagenzuzi mu karere barimo gukora uko bashoboye ngo bafashe bamwe gukora raporo zitekenitse( nabyo turacyabikurikirana).
Munyaneza Theogene / intyoza.com