Impamvu zirimo“ Kurokora Abatutsi” zatumye Iyamuremye Jean Claude yoroherezwa ibihano
Mu rukiko rukuru rw’u Rwanda, ahasomewe urubanza rw’Umunyarwanda Iyamuremye Jean Claude, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 30 Kamena 2021, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25, ruvuga ko bitewe n’impamvu nyoroshyacyaha, zirimo kuba hari Abatutsi yarokoye no kuba yari afite imyaka 19.
Mu kumukatira iki gihano cy’igifungo cy’imyaka 25, umucamanza yavuze ko byatewe n’impamvu nyoroshyacyaha zirimo kuba yarakoze icyaha afite imyaka 19, kuba urukiko rwarasanze ko hari imwe mu miryango y’Abatutsi yarokoye.
Mu byaha Iyamuremye yashinjwaga, harimo ibyo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu kigo Nderabuzima cya Kicukiro, muri ETO Kicukiro, I Nyanza ya Kigali-Kicukiro n’ahandi yari atuye muri Kigali.
Rushingiye ku bimenyetso n’Ubuhamya rwabonye, Urukiko rwavuze ko rusanga hari bamwe mu batangabuhamya bagiye bamushinja bavuguruzanya ku ruhare rw’ibyaha by’ubwicanyi bw’I Gahanga muri Kigali-Kicukiro.
Urukiko, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rwavuze ko nta gihamya yerekana uruhare Iyamuremye yagize mu bwicanyi bwakorewe muri ETO-Kicukiro, ko bityo rutashingira ku buhamya ngo rumuhamye ibyaha byahakorewe.
Mu kumuhamya ibyaha, Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso n’Ubuhamya” Bwuzuzanya kandi bufite Ireme”, rusanga Iyamuremye yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kigo Nderabuzima cya Kicukiro no ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro muri Kigali. Rwasanze yari mu gatsiko k’Interahamwe zahigaga Abatutsi aho hantu kimwe n’ahandi mu ngo z’Abatutsi muri Kicukiro.
Urukiko, rwavuze ko nubwo Iyamuremye ubwe yagize uruhare mu kurokora imwe mu miryango y’Abatutsi bahigwaga, ariko ko imyitwarire ye mu gihe cya Jenoside igize icyaha cya “ Jenoside”. Ni aho Umucamanza yahereye avuga ko impamvu nyoroshyacyaha zo kuba hari abo yarokoye no kuba kandi yari akiri muto kuko yari afite imyaka 19 y’ubukuru, arizo zatumye urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka 25.
Iyamuremye Jean Claude, amaze imyaka itanu aburanira mu Rwanda kuko yoherejwe n’Igihugu cy’Ubuholandi muri 2016. Ntacyo yavuze ku myanzuro y’icyemezo cy’urukiko rukuru, gusa aracyafite iminsi yo kuba yajuririra iki cyemezo. Mu iburana rye, yaburanye ahakana ibyaha yaregwaga, ndetse mu kwiregura yavuze ko atari kwica Abatutsi kandi na Nyina yari we.
Soma hano inkuru bijyanye: Urubanza rwa Jean Claude Iyamuremye rwapfundikiwe, avuga ko atari kwica Abatutsi kandi Nyina ariwe
Munyaneza Theogene / intyoza.com