Uganda yashyize hanze umuti bivugwa ko uvura Covid-19
Ikigo gishinzwe kugenzura imiti muri Uganda cyemeye ikoreshwa ry’umuti witwa Covidex mu kuvura icyiza cya Covid 19. Uyu muti wavumbuwe n’umushakashatsi wigisha muri kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ya Mbarara.
Abatari bake bari bamaze igihe bawukoresha batabiherewe uburenganzira na Leta kuko yari yarasabye abantu guhagarika ikoreshwa ryawo. Gusa nkuko VOA ibitangaza, hari abagumye kuwukoresha rwihishwa bityo hakomeza kugaragara abatanga ubuhamya ko wabakijije Covid 19, nkuko byemezwa n’ikigo gishinzwe kugenzura imiti muri Uganda.
Ubuhamya bwakomeje gutangwa n’abantu bavuga ko wabakijije, nubwo bawunywaga rwihishwa, bwatumye icyo ikigo kinanirwa kuwukumira gihitamo gusohora itangazo ryemerera abantu kuwukoresha hamwe n’indi miti yari isanzwe ikoreshwa mu kuvura Covid 19.
Icyo kigo cyatangaje ko ubu cyatangiye gukorana n’uwo mushakashatsi wawuvumbuye kugira ngo bagire ibyo bavugurura kuri uwo muti.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika uri muri Uganda, Ignatius Bahizi avuga ko humvikanye ubuhamya bwa bamwe mu bavuga ko batangiye kuwukoresha bafite ibibazo byo guhumeka kubera ikibazo cya Covid 19, nyuma bakaza koroherwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com