Kamonyi: Abahawe ibiribwa baravuga ko bizabafasha kwirinda Coronavirus baguma mu rugo
Abaturage basaga ibihumbi 7 batishoboye bo mu byiciro bitandukanye mu Mirenge 12 igize Akarere ka kamonyi kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021 bahawe ibiribwa mu rwego rwo gutuma baticwa n’inzara muri iki gihe cya Guma mu rugo. Ababihawe bashima Leta yabagobotse, bakavuga ko ari ubufasha bugiye gutuma baguma mu rugo, birinda icyorezo.
Hamwe mu ho intyoza.com yageze, byari ibyishimo n’akanyamuneza ku bari bamaze guhabwa ubu bufasha bw’ibiribwa birimo; Umuceri, Ibishyimbo ndetse n’ifu y’Ibigori( Kawunga). Ahenshi ku I saa sita y’amanywa bikoze ku munwa, bararya kuko ibiribwa byaraye mu Mirenge uretse Nyamiyaga byabagezeho bitinze, ariko nabo ku Mugoroba wo kuri uyu wa Mbere babibonye.
Mukasharangabo Jacqueline nk’umwe mu baturage batishoboye wahawe Umuceri, Ibishyimbo n’ifu y’ibigori ( Kawunga), avuga ko ku myaka ye n’ubwo ngo nta ntege nyinshi ariko ngo abaho kubera ko yaciye inshuro. Ashima Perezida Kagame we wabonye ko ibi bihe abakene bakwiye kugira ikibafasha ngo hato batajya guca inshuri cyangwa gusabiriza barambiwe ku guma mu rugo bakaba bakwandura Covid-19.
Agira kandi ati“ Ibi biribwa bampaye bigiye kumfasha ku guma mu rugo, n’abana bagume mu rugo dutuje, tujye duteka umuceri turya, duteka ibishyimbo, duteka Kawunga cyangwa se dushigisha n’igikoma tunywa, dutuze muri iyi Guma mu rugo”.
Akomeza ati“ Corona yaraduhangayikishije idutera ubwoba, twari duhangayikishijwe no kutagira icyo kurya ariko kuva babiduhaye tugiye kwicara hasi dutuze, twirinde Corona uko bikwiye. Nta muntu wakwanga kuguma mu rugo afite icyo kurya muri ibi bihe. Harakabaho Perezida wacu Paul Kagame”.
Uwimana Cecile, Umuturage wo mu kagari ka Mwirute, Umurenge wa Remera, Akarere ka kamonyi avuga ko nta bushobozi bwo kwibeshaho yari afite muri iyi minsi 10 ya Guma mu rugo, ko guhabwa ibyo kumufasha gusunika iminsi bigiye gutuma aguma mu rugo, akirinda kugira aho ajya ngo atahavana kabutindi ngo ni Corona.
Ati“ Bampaye Umuceri, Ibishyimbo ndetse na Kawunga. Ndashima byimazeyo Leta yacu y’Ubumwe yicara ikadutekereza, ikabona ko tudakwiye kwicwa n’inzara, ikaturinda iduha ibidutunga ngo tutava aho tugira icyo twitwaza ngo twice amabwiriza ya Guma mu rugo tube twakwandura iki kinyagwa cya kabutindi ngo ni Corona. Rwose ntacyo nashinja Leta yacu kuko itwitayeho”.
Dusengimana Daniel, akora akazi k’Ubumotari. Avuga ko yishimiye uko ubuyobozi bw’Igihugu bwitaye ku muturage muri ibi bihe bya Guma mu rugo. Ati“ Ndi umumotari, akazi kacu ubona icyo kurya ari uko wazindutse, ariko muri Guma mu rugo ntaho wajya. Nta buryo rero bundi najyaga kubona mo ibyo kurya ariko ndashima ubuyobozi bwacu bw’Igihugu, Akarere uburyo katugobotse mu bihe nk’ibi bikomeye. Tugiye kugenda tugume mu rugo twubahirize gahunda zo kwirinda kuba twahura n’iki cyago”.
Ayinkamiye Domitila, avuga ko we na bagenzi be basigajwe inyuma n’amateka babeshejweho no gucuruza inkono babumbye, ko guma mu rugo yari kubamara iyo batabagoboka. Ati“ Twebwe turya ari uko twabumbye inkono zacu tukazigurisha. Turi abasigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Rukoma. Ubwo baduhaye, tugiye kurya n’abana barye, ubwo wenda sakindi izaba ibyara ikindi”.
Umwe mu baturage b’I Kayenzi uvuga ko iyi minsi kuri we yari igiye kumubera umusaraba kubwo kutagira icyo kurya, ahamya ko kuba ubuyobozi bubatabariye bugufi bumugiriye neza we n’abandi bafashijwe. Ashimangira ko ubu nta rwitwazo ku muntu wafatirwa hanze ngo agiye guhiga ibyo kurya, ko n’ifu bahawe(Kawunga) uwashaka yajya ashigishamo igikoma mu gihe adashaka ubugari. Gusa na none asaba ko ubuyobozi bukomeza gushakisha kugira ngo bugoboke n’abandi iyi minsi yabera myinshi bakaba bamara duke bari bizigamiye cyangwa se abo bahaye bibashiranye.
Imiryango 1,825 mu mirenge uko ari 12 igize akarere ka Kamonyi niyo yabaruwe nk’itishoboye igenerwa ubufasha bw’ibiribwa. Umubare mbumbe w’abagize iyi miryango yose ni abantu 7,771 ariko aba bashobore kuba bariyongereye kuko amakuru agera ku intyoza.com avuga ko hari abatari bashyizwe ku rutonde, bamenye ko hari gutangwa ibyo kurya kandi nabo ntako bameze bakajya guteza ubwega ku mirenge nabo baraha. Ibishyimbo byatanzwe bisaga Toni 9,120, Kawunga ingana na Toni 8,213 mu gihe Umuceri ari Toni 8,213.
Munyaneza Theogene / intyoza.com