• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Muhanga: Rya soko ryaremeraga mu kigo cy’ishuri ryimuwe

Umwanditsi
August 6, 2021

Hashize iminsi 2 tubagejejeho inkuru yuko ishuri ribanza rya Biti riremeramo isoko abanyeshuri bari mu ishuri. Byari biteye ikibazo ubuyobozi bw’ikigo, ndetse bwari bwagaragaje impungenge. Umuyobozi w’Umurenge nawe mu butumwa( sms) yari yavuze ko rizimurwa nubwo mu karere baciye inyuma bakoresheje Twitter bakabeshya ko ritaharemeye. Kuri uyu wa Gatanu nibwo ryimuwe.

Ubusanzwe iri soko ryaremeraga mu isoko rya Nyabisindu ariko kubera ko hari hato baryimurira ku muhanda ugana ku ishuli ry’abasilamu ryigisha abakobwa Siyansi (ESFHI) ariko naho haba hato ryongera gucibwamo kabiri.

Ibi byose byabaga mu gihe abanyeshuri bari batashye bari mu kiruhuko ariko nyuma y’uko inama y’abaminisitiri itangaje ko amashuri yongera gutangira ku wa 4 Kanama 2021 ryaremeye mu kigo cy’Ishuli ribanza rya Biti.

Nyuma yaho tubagejejeho inkuru yuko ribangamiye imyigire y’abana ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwavuguruje iyi nkuru baciye kuri twitter yabo, bavuga babeshya ko isoko ritaharemeye. Gusa kuri uyu munsi tariki ya 6 Kanama 2021 bashyize mu bikorwa ibyo twatangarijwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude wavugaga ko bagiye kuryimura ndetse rikajya rirema ku wa 2 no ku wa 5 buri cyumweru.

Mu butumwa bugufi yaduhaye kuri telefoni ye ngendanwa yagize ati “Bjr! Twabihinduye ibijumba bizajya biza kuwa 2 no kuwa 5 bigurishirizwe aho byari bisanzwe bigurishirizwa hepfo”.

Byaje kuba impamo kuko abaturage basanzwe barema iri soko bazindutse bazana ibijumba, amateke n’imyumbati kuko ritagombaga gusubira mu kigo cy’ishuri nubwo hari ku munsi w’ikiruhuko.

Mu nkuru y’ubushize twabagejejeho impungenge zuko urusaku n’ishuri bitabangikanwa ndetse nuko nta buryo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bwari buteganijwe kuko nta na kandagira ukarabe yaharangwaga. Abana nabo aho bidagadurira hari hahindutse isoko ku buryo kwisanga mu isoko byarimo ingaruka zo kuba banahandurira.

Mudakikwa Norbert na Kamanzi Patricie bagurira ibijumba abanyakigali bavuga ko imicungire y’iri soko idahitswe ndetse hakwiye gushakwa za kandagira ukarabe, ku buryo abaza mu isoko babanza gukaraba hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 no kugena aho gusohokera no kwinjira mu isoko. Muri iri soko buri wese abikora ukwe.

Bakomeza bavuga ko ibi byagaragaraga nk’ibyashyira ubuzima bwa benshi mu kaga ko kwanduzanya mu buryo bwihuse kuko ngo niba ryaremeraga mu kibuga cy’ishuri, abana baza kwiga kandi nta bwirinzi, ibyo ngo byaba intandaro yo guhererekanya icyorezo umwe ku wundi ugasanga umusozi wose naho banyura banduzanyije.

Nubwo aba bavuga gutya, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline aherutse kubwira itangazamakuru ko ahantu hose hiyambazwa hagashyirwa amasoko bagamije kugabanya ubucucike hatashyirwa ubukarabiro kuko biba byakozwe by’igihe gito.

Soma hano inkuru yabanje:Muhanga: Babangamiwe n’isoko ryashyizwe mu kigo cy’ishuri, ubwoba bwa Covid-19 ni bwose

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga