Kamonyi-Rukoma: Nta Mujyanama w’Ubuzima ukwiye gusaza asabiriza-Meya Tuyizere
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu mu kiganiro n’Abajyanama b’Ubuzima bibumbiye muri Koperative “Turwane ku buzima” bo mu Murenge wa Rukoma, yabasabye kuba ba “Nkore neza bandebereho”, bategura neza ahazaza habo binyuze mu mishinga yunguka, bakorera hamwe bityo bakazasaza bisaba aho gusabiriza.
Ejo heza h’Umujyanama w’ubuzima hameze hate!?, ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere Tuyizere yatangiye yibaza ariko kandi anabaza abajyanama b’umuzima muri iyi Koperative ibarizwa muri imwe mu makoperative akora neza muri aka karere. Ni abajyanama b’Ubuzima bafite amafaranga atari make ndetse n’ibikorwa bibahuza by’inyungu basangiye.
Meya Tuyizere, avuga ku bikorwa n’imikorere y’Abajyanama b’Ubuzima mu bibahuza n’abaturage, yababwiye ati“ Umujyanama w’ubuzima ntabwo akwiye kuba icyapa kiri hamwe. Muri icyapa kirangira abaturage aheza baganisha ubuzima, ariko aho mubarangira heza namwe mukwiye kujyayo. Niba ari muri Ejo Heza nawe ukabwira umuturage wamaze kujyamo, niba ari ukwirinda no kurwanya Malariya n’izindi ndwara, ntabe ari wowe dusanga wayirwaje cyangwa se ngo ubakangurire kugira isuku kandi iwawe ntayo”.
Meya yongeyeho ati“ Mukwiye kuba abazasaza bisaba aho kuba abazasaza basabiriza. Mukore imishinga yunguka izaherekeza ubuzima bwanyu mu gihe muzaba mutagifite agatege. Imishinga muyitegure neza, muyijyeho inama muyikore mushyize hamwe kugira ngo mukore ibyunguka kandi mwese mwahurijeho. Uko muzenguruka mureba uko umuturage yarushaho kubaho neza, abe ari nako muzenguruka mureba imishinga yabateza imbere. Ntabwo mukwiye gufata amafaranga mubona ngo muyabike atunguka kandi hari ibikorwa byinshi mwayashoramo mu kunguka mu gihe mwaba mwize neza umushinga. Ibyo bizabafasha kwiha no gukemura utubazo dutandukanye muhura natwo mu miryango, bityo gukorera hamwe kwanyu kubazamurire rimwe mutere imbere. Ni mureke dutekereze byagutse nkuko Nyakubahwa Perezida wacu ahora abidusaba”.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma ashima ibikorwa by’iyi Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima, akavuga ko mu myaka igera kuri itanu amaze muri uyu Murenge nta “ Bombiri Bombori” arumva muri aba bajyanama. Abasaba gukomeza gukorera hamwe no kwagura ibyo bakora haba mu ntekerezo n’ibikorwa bitandukanye bibahuza.
Joseph Harerimana, Perezida wa Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima“ Turwane ku Buzima”, avuga ko ashimishwa n’iterambere bamaze kugeraho nk’Abajyanama b’Ububuzima. Ahamya ko byose biva mu gukorera hamwe bakajya inama y’ikigomba gukorwa bitavuye gusa mu mutwe w’abahagarariye Koperative.
Harerimana, avuga ko iyi Koperative igizwe n’Abajyanama b’Ubuzima 148 barimo abagabo n’abagore. Mubyo bakora mu nyungu z’umuturage harimo; Kuvura Malariya abakuru n’abato, ibijyanye n’isuku n’isukura, Gukurikirana abarwaye Covid-19 bakamenya ubuzima bwabo, kuvura impiswi, Umusonga ndetse n’inkorora, gutanga serivise zijyanye no kuboneza urubyaro, Gushishikariza abagore kujya gupimisha inda iri munsi y’amezi ane no kubakurikirana kugeza babyaye n’ibindi byinshi.
Harerimana, avuga ko mu gihe andi makoperative usanga arangwa na byacitse, bombori bombori zidashira mu mitungo no kudahuza, bo ngo siko biri. Kuri we, avuga ko imvano yo guhora bunguka aho guhomba cyangwa se kugira ibibazo ari uko bashyira hamwe kandi icyemezo cyose kigafatwa buri munyamuryango akigizemo uruhare. Ashimangira ko kuba ari umuyobozi, akora yirinda ibizamukurikirana, akirinda kurarikira ibitari ibye kandi akagisha inama. Ashimangira ko ahenshi guhomba kwa Koperative n’ibibazo bihaba usanga uyobora aba abifitemo uruhare.
Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima “Turwane ku Buzima” ba Rukoma, uyu munsi bari kuzuza inzu yabo bazajya bakoresha ikabinjiriza, bafite amafaranga agera kuri Miliyoni 18 kuri Konti ba Blotse idakorwaho, bafite izindi Miliyoni 9 aho vuba aha barakuraho ayo bagabana buri wese agatwara ubwasisi bwe akajya kuyashyira mu mishinga ashaka. Bafite ibikorwa bitandukanye bamaze kwigezaho bitabarirwa gusa mu mafaranga. Bagira inama izindi koperative gukorera hamwe. Basaba uwitwa umuyobozi kumva ko ibikorwa byose buri mujyanama w’ubuzima abifiteho ijambo, ko ijambo atari irya Perezida n’abo bayoborana. Ibi ngo bikozwe neza byatuma bakora neza bakiteza imbere.
Munyaneza Theogene / intyoza.com