Ubufaransa bwongeye gukurikirana Isaac Kamali
Ubutabera bw’Ubufaransa bwongeye gukurikirana umunyarwanda Isaac Kamali ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Akurikiranyweho icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Kamali w’imyaka 72 yafashwe n’ubutabera bw’Ubufaransa ku wa kane taliki 16 Nzeri 2021 nk’uko byatangajwe n’ishami ry’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa rishinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Ubutabera bw’u Rwanda bwari bwaramukatiye igihano cy’urupfu muri 2003, igihano yakatiwe n’urukiko rwa Gitarama adahari ariko kiza guhindukamo icya burundu ubwo igihano cy’urupfu cyavanwaga mu mategeko y’u Rwanda.
Si ubwa mbere Isaac Kamali afatwa n’inzego z’ubutabera, kuko muri Nyakanga 2007 nabwo yigeze gufatwa ubwo yageragezaga kujya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, inzego z’ubutabera za Amerika zaramufashe ariko ahita yoherezwa mu Bufaransa kubera ubwenegihugu bw’icyo gihugu yabonye mu 2002. U Rwanda rwasabye ko yakoherezwa mu Rwanda cyakora ubutabera bw’Ubufaransa bubitera utwatsi ndetse nyuma y’igihe aza kongera kurekurwa.
Gukurikiranwa kwe biraganisha ku kuba yaburanishwa vuba, nubwo kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza atahise afungwa ahubwo yahawe n’umucamanza ibyo agomba kwubahiriza agakurikiranwa ari hanze.
Mu kirego cyayo, CPCR yo ishinja uyu Kamali wahoze ari umuyobozi mukuru muri Minisiteri yari ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda, kuba yaragize uruhare mu bwicanyi, gusahura no gusenya imitungo y’abatutsi no guhamagarira interahamwe gukora ibyaha bitandukanye ubwo yabaga ayoboye za mitingi.
Isaac Kamali atangiye gukurikiranwa mu gihe muri iki gihugu cy’Ubufaransa hategerejwe izindi manza ebyiri, harimo urwa Claude Muhayimana wari umushoferi kuri Hotel yo ku Kibuye. Biteganijwe ko azatangira kuburanishwa mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka. Hari kandi urwa Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro uzatangira kuburanishwa muri Gicurasi 2022. U Rwanda kandi rwatanze impapuro zo guta muri yombi abandi basaga 40 bari ku butaka bw’Ubufaransa, barimo Padiri Wenceslas Munyeshyaka na Agatha Kanziga wari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana.
Gerard M. MANZI