Muhanga-Kamonyi: Hari ababangamiwe n’amategeko atabemerera kuboneza urubyaro
Bamwe mu bangavu baterwa inda z’imburagihe baravuga ko bazitirwa n’amategeko iyo basabye guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro kubera kudakwiza imyaka y’ubukure. Kwimwa izi serivise bituma hari bamwe bisanga bongeye guterwa inda, bakarushaho kwisanga mu bibazo bisanga ibyo baba basanzwe barwana nabyo. Basaba ko amategeko avugururwa bakitabwaho.
Bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko iri tegeko rikwiye koroshywa nkuko hari ingingo zo gukurirwamo inda zorohejwe abangavu n’undi muntu wese watewe inda akayikurirwamo hisunzwe izo ngingo.
Aline, yabyaye afite imyaka 15, avuga ko nyuma yo kubyara yagiye ku mujyanama w’ubuzima kumusaba ko yaboneza urubyaro akamubwira ko atabyemerewe n’amategeko.
Yagize ati” Maze kubyara mbonye uko umuryango wanjye uncunaguza, nabonye ko ngomba kujya kuboneza urubyaro kugirango ntazongera kubyara, ariko haba ku mujyanama w’ubuzima yarampakaniye anyohereza ku kigo nderabuzima naho barabyanga ngo amategeko ntabwo abinyemerera ndataha ndabyihorera”.
Uwitwa Delphine, we avuga ko nyuma yo kwangirwa kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara afite imyaka 16, yongeye gutwita indi nda kubera ko yagiye ku kigo cy’urubyiruko cya Kamonyi no ku kigo nderabuzima bakamubwira ko batabimukorera kuko atabyemerewe kubera ko atarakwiza imyaka y’ubukure yemewe mu Itegeko.
Ati” Maze kubyara numvaga bamfasha ngahita mpabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko aho nagannye ku kigo cy’urubyiruko cya Kamonyi banze kumfasha no ku kigo nderabuzima biranga, nongera gutwara indi nda ntateganyaga doreko n’uwambere ntari mubashije kandi uwanteye inda yarahunze naramubuze. Iyo njya kwemererwa kuboneza sinari kongera kuyitwara ndetse umwana yaravutse hashize igihe arapfa”.
Annick, avuga ko kuba urubyiruko rutemererwa kuboneza urubyaro bituma bazitwara bakishora mu kuzikuramo rwishishwa ndetse abandi bagakoresha ibinini n’indi miti kugirango bitabare, aho bamwe usanga bibagiraho ingaruka zo kuzabura urubyaro ndetse bakaba banapfa kubera kubikora magendu bitabara.
Yumva Jean Paul, umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kamonyi avuga ko bagongwa n’amategeko atemerera umwangavu utarageza imyaka 18 y’ubukure guhabwa ubu buryo, ariko akavuga ko bibaye byiza habaho umwihariko kuri aba bangavu baba barabyaye.
Ati” Duhura n’imbogamizi zuko aba bangavu iyo batugannye batarakwiza imyaka y’ubukure 18 ivugwa mu itegeko kugirango bemererwe guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro arongera akabyara. Nkatwe rero ntawo twabikora kuko nubwo twabikora twaba dukemuye ikibazo kimwe ariko tukaba twamuteza ikindi kibazo kuko buriya buryo bushobora kumuteza ikibazo bitewe nuko umubiri we wabwakira, ariko habayeho umwihariko hari icyahinduka kuri aba bangavu”.
Uwimana Josephine, umubyeyi wo mu karere ka Muhanga ufite abangavu babiri batewe inda imburagihe avuga ko iyo baba bemerewe kuboneza urubyaro bitari kugenda uko byagenze kuko bari kuba barabukoresheje mbere yuko baterwa inda, ariko na nyuma ntibigeze bazihabwa umwe yongera kubyara .
Mporanyi Theobald, inzobere mu bijyanye n’ubuzima akaba impuguke ngishwanama mu muryango uharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima (HDI) avuga ko icyo bashyize imbere ari ubukangurambaga mu kumenyesha ibijyanye n’ubuzima no kubereka neza icyo ingingo z’itegeko zivuga ku gukurirwamo inda .
Avuga ko bagomba gukomeza gukora ubuvugizi ku zindi ngingo zirebana n’ubuzima nicyo zahindukaho kuko“ twebwe nabo dukorana nibyo dushyize imbere tugamije gutabara no gusigasira ubuzima bw’ubangamiwe. Izi ngingo rero zo kwemerera aba bangavu guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro nazo zarebwaho kuko mu gihe atafashijwe azongera atware indi kandi yakagombye kuba yaratabawe mbere hose”.
Kuva mu mwaka wa 2007 hatangijwe umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kuboneza urubyaro hagamijwe gukangurira abagore n’abakobwa kuruboneza ndetse mu bushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abagore basaga 70% batarabasha kugera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro.
Uyu mwaka, uyu munsi wizihijwe taliki ya 26 Nzeri 2021, ukaba warufite insannganyamatsiko igira iti “Mugore kuboneza urubyaro n’ubuzima bwawe kandi ni uburenganzira bwawe“.
Akimana Jean de Dieu