Umuforomo agiye gufungwa imyaka 10 azira gusambanya umurwayi wo mu mutwe
Umugabo wo muri Arizona yaciriwe gufungwa imyaka 10 azira gusambanya ku ngufu umugore wari usanzwe ufite uburwayi bwo mu mutwe, aho nyuma byarangiye abyariye kuri iri vuriro ryayoborwaga n’uyu mugabo.
Nathan Sutherland, yahoze ari umuforomo ashinjwa icyaha cyo gusambanya ku ngufu uyu murwayi asanzwe afite uburwayi bukomeye cyane, ku ivuriro rya Hacienda HealthCare mu mujyi wa Phoenix.
Yahagaritswe mu 2018 nyuma y’aho ibipimo bya ADN/DNA bye byerekanye ko ari cyo kimwe n’iby’urwo ruhinja. Mu kwezi kwa cyenda, Sutherland yemeye icyaha cyo gusambanya uyu muntu ukuze utari ufite ubushobozi.
Uyu mugore yari afite imyaka 29 y’amavuko igihe abyara uyu mwana. Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, avugwa ko yari arwariye muri iryo vuriro kuva akiri umwana muto.
Uretse iby’iki gihano cy’igifungo, Sutherland azakomeza gucungishwa ijisho ubuzima bwe bwose asigaje, yongere ashyirwe mu gitabo cy’abakora ibyaha bishingiye ku gitsina (délinquant sexuel/sex offender) mu gihe azaba avuye muri Gereza.
Mu itangazo ryasubiwemo n’ibinyamakuru bya Amerika, umucamanza w’akarere ka Maricopa, Allister Adel, avuga ko iki ari cyo gihano gishoboka gikwiye guhabwa Sutherland amaze kwemera icyaha.
Uyu mugore w’umucamanza Adel yongeraho ko iki gihano “cyafashwe hisunzwe ibintu bitari bike, harimo n’uko uwabikorewe nta bushobozi yari afite”.
Muri rusama (ukwezi kwa gatanu) 2019, umuryango w’uyu mugore nibwo wagiye gutanga ikirego, urega ivuriro Hacienda HealthCare. Uru rubanza ruvuga ko ibipimo byo kwa muganga byerekana ko uyu mugore “yasambanijwe ku ngufu inshuro nyinshi“.
intyoza