Igihano cyasabiwe Muhayimana Claude ni nkaho ari ntacyo-Perezida wa Ibuka Karongi
Urubanza rw’Umunyarwanda Muhayimana Claude unafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa rurimo kubera i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu cyahoze ari Kibuye( ubu ni Karongi). Nyuma yuko Ubushinjacyaha bumusabiye igihano cy’imyaka 15 y’igifungo, ubuyobozi bwa IBUKA Karongi, aho byo uregwa akurikiranyweho byabereye, buvuga ko uretse no kuba igihano cyaba giciriritse ngo ni nkaho ari ntacyo.
Habarugira Isaac, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi aho ibyaha Muhayimana Claude akurikiranyweho byabereye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, avuga ko mu gusabira ibihano uyu uregwa hirengagijwe byinshi mubyo we ubwe yakoze ndetse n’uburemere bwabyo, ariko kandi akanahamya ko n’ibyo akurikiranyweho ubwabyo atari ubintu byoroshye kuko byatwaye ubuzima bw’inzirakarengane, ko igihano yasabiwe uretse no kuba giciriritse ngo ni nkaho ntacyo.
Ahanira na intyoza.com, yagize ati “ Twe ku ruhande rwacu tubona ko imyaka 15 ku muntu tuzi, tuzi n’aho yakoreye biriya byaha n’uburemere byakoranywe, tubona ko.., nta nubwo gicororotse ahubwo ni nkaho ari ntacyo. Kandi urumva ni ibyasabwe ( ibyifuzo by’ubushinjacyaha), umucamanza nawe afite ukundi wenda ari bubibone, ashobora no kujya munsi cyangwa ntinagereho nta wamenya, twe rero rwose turabibona nkaho nta gihano kirimo ”.
Habarugira Isaac, avuga ko n’ubundi guha Muhayimana Claude igihano kinini atariko kugarura ababo babuze, bishwe mu gihe cya Jenoside, ariko ko byibuza ubutabera bukwiye gukora inshingano zabwo bugatanga ibihano bijyanye n’uburemere bw’ibyaha byakozwe. Yongeraho ati “ Tuzabyakira nkuko dusanzwe n’ubundi twihanganira ko twabuze abantu bacu, nta kundi twabigenza nyine iyo ubuze icyo ushaka ukunda icyo ufite, tuzabyihanganira ariko ntabwo tuzaba tunyuzwe nubwo butabera, ni nkaho nta buzaba bubaye”.
Habarugira, akomeza yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abafite ababo babuze, abasaba gukomera no kuzihanganira imyanzuro y’ibizava mu rukiko. Asaba kandi ko Urukiko rukwiye gushishoza, rugashyira mu gaciro rukareba uburemere bw’icyaha cya Jenoside, rukareba kandi uburemere bw’ibyaha Muhayimana Claude yakoze hanyuma bugatanga igihano kimukwiriye.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, bwana Habarugira Isaac avuga kandi ko ibyari kuba byiza kurushaho ari uko Muhayimana Claude yari kuba ari kuburanira aho ibyo akurikiranyweho byabereye, ibitandukanye n’ibi ngo biri muri bimwe bitabashimishije nk’abarokotse Jenoside banazi uburemere bw’ibyo ushinjwa yakoze. Yongeraho kandi ati” Kuba ari no mu Bufaransa tuzi n’uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda muri Jenoside nyine.., tubyumva nk’agahomamunwa nyine nta kundi”.
Muhayimana Claude w’imyaka 60 y’amavuko, ni umunyarwanda ariko akaba anafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Urubanza rwe ruraburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk’icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n’interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Aha Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com