Umudepite wa Amerika yafatiweho imbunda ku manywa y’ihangu bamutwara imodoka
Depite Mary Gay Scanlon wo mu nteko ishingamategeko y’Amerika, yambuwe imodoka ye n’ibyo yari afite afatiweho imbunda mu bujura bwo kwiba imodoka bwabaye ku manywa y’ihangu mu mujyi wa Philadelphia muri leta ya Pennsylvania.
Telefone y’akazi Mary Gay Scanlon ahabwa na guverinoma ndetse n’indangamuntu ye, ni bimwe mu byo abo bajura babiri bamutwaye. Ibiro by’uyu Depite wo mu ishyaka ry’abademokarate byavuze ko atakomerekejwe.
Ikigo cy’ubutasi imbere muri Amerika (FBI) kirimo gufasha mu kubahiga.
Cyo kimwe n’indi mijyi myinshi yo muri Amerika, muri uyu mwaka urimo gushira Philadelphia yagaragayemo kwiyongera kw’ibikorwa by’urugomo.
Mu itangazo, umuyobozi w’uyu mujyi Jim Kenney, wo mu ishyaka ry’abademokarate, yavuze ko ubwo bujura bwo kuri uyu wa gatatu – bwabaye saa munani n’iminota 45 ku isaha yaho, ni ukuvuga saa tatu na 45 z’ijoro (21:45) mu Rwanda no mu Burundi – “buteye ubwoba”.
Abo bagabo babiri bibasiye Madamu Scanlon nyuma yuko yari amaze kuzenguruka mu gace ka FDR Park mu majyepfo ya Philadelphia, ho mu karere ahagarariye mu nteko, arimo agenda n’amaguru wenyine asubira ku modoka ye yo mu bwoko bwa 2017 Acura MDX.
Ibiro bye nkuko BBC ibitangaza, byavuze ko yari yahagiye mu nama y’akazi. Imodoka yijimye ya siporo (SUV) yamwegereye, abagabo babiri bitwaje imbunda bari bayirimo bamusaba kubaha imfunguzo n’ibyo yari afite.
Brendan Boyle, mugenzi we w’umudepite w’umudemokarate na we uhagarariye Philadelphia, yanditse kuri Twitter ati: “Ni Umunya-Philadelphia ukomeza umutsi rero ndabizi ko azamera neza!”.
Muri uyu mwaka wa 2021, Philadelphia yabayemo kwiyongera kw’ubujura bw’imodoka ku kigero cya 80%, nkuko bitangazwa na CBS News. Ubujura umuntu afatiweho imbunda bwiyongereyeho 27% ugereranyije no mu mwaka wa 2020 muri uyu mujyi uzwi nk’uw’urukundo rwa kivandimwe (City of Brotherly Love).
Muri uyu mwaka, Philadelphia yanabayemo ubwicanyi bw’abantu ku kigero kitari cyarabayeho mbere, aho hishwe abantu 544, bavuye ku bantu 347 bishwe mu 2019, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Wall Street Journal.
Madamu Scanlon, winjiye mu nteko ishingamategeko mu 2018, ni umwe mu bateye inkunga umushinga w’itegeko ku ivugurura muri polisi wo kujya hoherezwa umuvuzi wita ku buzima bwo mu mutwe muri hamwe na hamwe mu hantu polisi yitabajwe habaye ikibazo “aho koherezayo abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko”.
Ukwibwa kwe muri Philadelphia kwabaye hashize amasaha 24 undi mu bagize inteko y’Amerika yibwe imodoka afatiweho imbunda mu gace ko mu nkengero y’umujyi wa Chicago.
Senateri wa Leta ya Illinois, Kimberly Lightford, w’umudemokarate, n’umugabo we bambuwe imodoka yabo yo mu bwoko bwa Mercedes SUV bafatiweho imbunda ku wa kabiri nijoro, nkuko polisi ibivuga.
intyoza