Kamonyi: Barasaba RIB icukumbura ku kibazo cya DASSO bikekwa ko yagambaniwe agafungwa
Ni DASSO Amini Jean Paul, ukorera mu kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, akarere ka Kamonyi, yafashwe ndetse afungwa n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB. Akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa (ukora mu kabari), aho bivugwa ko ataruzuza imyaka y’ubukure. Bamwe baravuga akagambane muri iki kibazo. Hanibazwa uburyo uyu yararanye na DASSO Amini, akamusambanya ku ngufu ntatabaze ngo abanturanyi bamutabare, no gukurikiranwa bikarinda kwambuka umwaka wa 2021 bigafata 2022.
Hari bamwe mu baturage mu Kagari ka Gihara bavuga ko umuzi nyakuri w’iki kibazo ushingiye ku bushyamirane DASSO Amini yagiranye n’umwe mu baturage muri aka kagari ubwo yari mu kazi ke, hanyuma uyu muturage akaza gukubita uyu DASSO, nyuma agafatwa agafungwa ariko akaza kurekurwa by’agateganyo, aho yahawe igihe cyo kujya yitaba urukiko rwibanze rwa Gacurabwenge.
Aba baturage, bavuga ko intsiriri yavuye aha, aho uyu muturage wafunzwe biturutse ku guhohotera DASSO wari mukazi akamukubita, yafunguwe by’agateganyo, akavuga ko ngo agomba kuzihorera, ari nabyo bamwe bavuga ko bishoboka kuba byarakozwe.
Ni aha kandi bamwe bahera, basaba urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB n’ubutabera muri rusange kwikorera icukumbura ryimbitse kuri iki kibazo, bakareba niba nta kagambane kaba kari inyuma y’iki kibazo. Bavuga ko niba koko DASSO Amini yarakoze icyaha ashinjwa yazabihanirwa, ariko ngo hakaba hakwiye kurebwa niba nta kagambane kabaye.
Ku yandi makuru dukesha ikinyamakuru montjalinews, kigaragaza ko ibijyanye n’imyaka y’amavuko kuri uyu mukobwa ishidikanywaho, kuko ngo hari impapuro zivuguruzanya ku gihe nyacyo yavukiye. Hari n’abasaba ko nabyo byakorwaho iperereza hakarebwa niba nta guhimba kwabayemo hagamijwe kubika urusyo kuri DASSO, basanga arengana akarenganurwa, yaba kandi ahamwa n’icyaha agahanwa.
Zimwe mu mpapuro zituruka iwabo aho yavukiye, zemeza ko ngo yavutse mu 2003, muri Kabagesera, hakaba 2004 mu Murenge wa Rugalika, hakiyongera ho Mituweli yanditseho ko yavutse muri 2005, abana bangana nawe bivugwa ko ari urungano ku musozi nabo ngo ni abo muri 2003 nkuko montjalinews ibivuga.
Muri iki gihe cya Covid-19, mu kagari ka Gihara hari bamwe mu baturage bavuga ko batishimiraga imikorere ya DASSO Amini, ahanini biturutse ko akenshi ngo yabangamiraga bamwe batashakaga kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo cya Covid-19, nk’abanyakabari n’abagahuriramo ndetse n’ahandi. Bivugwa kandi ko muri iki kibazo hari n’abishyize hamwe bakusanya amafaranga hagamijwe ko byanze bikunze hakorwa ibishoboka byose ngo uyu mukobwa ahagarare ku mugambi wo gushinja DASSO Amini.
Photo/internet
intyoza