Ubwoba ni bwose kuri Ukraine, irasaba byihuse ibiganiro n’Uburusiya bitarenze amasaha 48
Ukraine yasabye inama n’Uburusiya hamwe n’abagize itsinda ry’ingenzi ku mutekano w’Iburayi ngo baganire ku buryo ibintu biri kumera nabi ku mupaka wayo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dmytro Kuleba yavuze ko Uburusiya bwirengagije ibibazo bya Ukraine by’impamvu buri kurundanya ingabo hafi yayo. Yavuze ko “intambwe ikurikiyeho” ari ugusaba inama bitarenze amasaha 48 yo “kwerekana umucyo” ku mugambi y’Uburusiya.
Uburusiya bwahakanye ko bufite imigambi yo gutera Ukraine ariko bumaze gushyira abasirikare bagera ku 100,000 ku mupaka wayo wose. Ibihugu bimwe by’iburengerazuba byamaze kuburira ko Uburusiya buri kwitegura gutera, Amerika yo yavuze ko Moscow ishobora gutangiza ibitero by’indege “igihe icyo aricyo cyose“.
Ibihugu birenga 12 bimaze gusaba abaturage babyo kuva muri Ukraine, kandi bimwe bimaze kuvanayo abakozi ba ambasade zabyo.
Kuleba, avuga ko kuwa gatanu Ukraine yasabye Uburusiya ibisobanuro ku migambi yabwo yisunze amasezerano ya Vienna mu by’umutekano yemejwe n’ibihugu bigize Organisation for Security and Cooperation in Europe (OSCE), n’Uburusiya bwasinye.
Yagie ati: “Niba Uburusiya buba bukomeje iyo buvuga umutekano mu karere ka OSCE, bugomba kuzuza ibyo bwiyemeje byo kwerekana umucyo ku gisirikare kugira ngo duhoshe aya makimbirane twese tugire amahoro.”
Gusa, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yanenze “gushya ubwoba” kuva ku biri kuvugwa, avuga ko nta kimenyetso afite ko Uburusiya buri gutegura gutera mu minsi igiye kuza.
Ku cyumweru, mu gihe cy’isaha imwe yavuganye kuri telephone na Perezida Joe Biden wa Amerika. Ibiro bya White House bivuga ko Biden yashimangiye gufasha Ukraine, kandi bombi bemeranyije “akamaro ko gukomeza inzira ya diplomasi” muri iki kibazo.
Ikiganiro kuri telephone cy’isaha imwe ku munsi wabanje hagati ya Biden na Perezida Vladimir Putin nta musasuro cyagezeho mu guhosha aya makimbirane.
Inshuti za Ukraine z’Iburengerazuba zakomeje gushimangira ko kimwe mu byifuzo by’Uburusiya kidashobka kandi kitagibwaho impaka.
Icyifuzo cy’ingenzi cy’Uburusiya ni uko umuturanyi wayo Ukraine itinjira mu muryango w’ubwirinzi wa NATO.
Ariko ambasaderi Vadym Prystaiko wa Ukraine i Londres, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko igihugu cye gishobora kureka imigambi yo kujya muri iryo shyirahamwe kugira ngo bihagarike intambara.
Mu muhate wo guhagarika intambara muri diplomasi, umukuru w’Ubudage Olaf Scholz none kuwa mbere arahura na Perezida Zelensky i Kyiv naho ejo kuwa kabiri azahure na Perezida Putin i Moscow.
Uyu mugabo wasimbuye Angela Merkel mu Ukuboza(12) umwaka ushize, yari yaburiye gufata ibihano bikomeye ku bukungu bw’Uburusiya igihe bwatera Ukraine.
Hagati aho, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnston arateganya kongera guhura n’abategetsi b’Iburayi ngo bagerageze kuvana Uburusiya “mu ntambara iri hafi cyane”.
I Washington ho, Jake Sullivan umujyanama wa Biden mu by’umutekano yavuze ko ibitero by’Uburusiya bishobora gutangira “igihe icyo aricyo cyose“. Sullivan yavuze ko Amerika iri gucungira hafi “ukwiyenza” gushoboka kwa Moscow kugira ngo ibone impamvu y’ibitero bikomeye ivuze ko iri kwihimura ku bushotoranyi bwa Ukraine.
Uburusiya buvuga ko bwashyize ingabo zabwo ku mupaka wose wa Ukraine kubera impungenge bufite imbere mu gihugu cyabwo. Ku cyumweru, Yuri Ushakov wo mu bubanyi n’amahanga bw’Uburusiya yavuze ko ibivugwa na Amerika ko intambara yegereje ari “ugukabya kugeze ku gasongero“.
intyoza