Kamonyi: Umuryango AVSI ugiye gufasha mu kubakira umubyeyi wasaga n’uwatereranywe
Mukankusi Clementine, umubyeyi w’abana bane, atuye mu Mudugudu wa Kamayanja, akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, agiye gufashwa n’umuryango AVSI wiyemeje kugira uruhare runini mu kumwubakira inzu yo kubamo we n’abana be. Asanzwe aba mu nzu akodesha ibihumbi bitatu( 3,000Frws), aho ayibanagamo n’abana be 4 ndetse n’Inka ye yagabiwe muri Gahunda ya Girinka.
Mukankusi, abarizwa mu cyiciro cya Mbere cy’Ubudehe( butavuguruye), kuva mu mwaka wa 2019 yasenyerwa n’ibiza byamusize iheruheru. Abayeho mu buzima bumugoye we n’abana be bane, aho muri aba harimo n’abigaga ariko nyuma kubera ubuzima bubi no kubura ibikoresho by’ishuri bakaba batakiga.
Ubwo hakorwaga urutonde rw’abasenyewe n’ibiza bagombaga kubakirwa, bamwe barubakiwe ariko we ngo aza gukurwa ku rutonde, abwirwa ko hari “Ibidega” yakoze, bityo n’amabati yagombaga guhabwa ahabwa abandi nyamara yari yirwanyeho ngo bamwunganire.
Mu gukora ngo agaragaze ubushake bwe bwo kugira aho aba bityo n’abamufasha beguhera ku busa, yafashe icyemezo cyo kugurisha akarima ke ndetse anagwatiriza inka( ni uburyo ugwatiriza iyo ihaka yazabyara uwaguhaye amafaranga agatwara inyana). Gusa ahamya ko ibyo “Bidega” byavuzwe ko yakoze ntabyo azi, ko icyo azi ari uko yakoze uko ashoboye ngo abone aho kuba, akazamura inzu akabura inkunga y’ubuyobozi.
Nyuma y’igihe, Umuryango AVSI( Association des Volontaires Pour Les Services Internationales) waritabajwe nawo wemera kugoboka uyu mubyeyi ukagira ubyo ufasha mu kumushakira aho kuba, akava mu buzima butari bwiza aho aba mu nzu y’icyumba kimwe n’abana be 4 ndetse n’inka ye bararana.
Lorette Birara, uhagarariye Umuryango AVSI mu Rwanda, yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’uyu mubyeyi Mukankusi bakibwiwe, ko kandi basanze abayeho mu buzima bubi cyane nubwo yari yagerageje kuzamura inzu ariko intege ze zikaba nke.
Avuga ko nka AVSI icyo biyemeje mu kumufasha kubona aho kuba bagiye kubikoraho nubwo batabasha gukora byose!, ko ndetse kuri uyu wa Kabiri imirimo itangira, bakaba mubyo bakora birimo; kumuha umufundi kuko inzu uko yari yayihagaritse bitewe n’igihe imaze ndetse n’imvura yagiye iyinyagira, hari ibyangiritse, aho zimwe mu nkuta imbere zaguye ndetse inyuma hamwe bikagaragara ko hari ahaburaga gato ngo bihirime.
AVSI, izamuha kandi isakaro(amabati), inzugi ebyiri n’amadirishya ane, bamufashe gukinga no gusakara igikoni ndetse n’ubwiherero( sibo bazabucukura), bakazanafasha gusakara ikiraro cy’inka kugira ngo atandukane no kurarana n’amatungo.
Lorette, asaba ko ubuyobozi ndetse n’andi maboko mu gufasha uyu mubyeyi byaboneka kandi ku gihe kugira ngo ibyo akorerwa bigendere hamwe, bityo akurwe mu buzima bubi abayemo igihe we n’abana.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, yabwiye intyoza.com ko biteguye gufatanya na AVSI nk’umufatanyabikorwa mu gukura uyu mubyeyi mu buzima bubi, akabona aho aba.
Visi Meya Uwiringira, avuga ko mu karere ka Kamonyi bafite abatishoboye bakeneye kubakirwa basaga 300, baba abafite inzu zimeze nka Nyakatsi n’abadafite na mba, kandi bose bakaba ari ikibazo kireba ubuyobozi bugomba gufasha gukemura ibibazo bibangamiye umudendezo n’imibereho myiza ku baturage.
Avuga kandi ko ibi bikorwa nk’ubuyobozi bw’Akarere batabikora bonyine, ko bafatanya n’Abafatanyabikorwa na AVSI irimo ndetse banashimira. Ko kandi umufatanyabikorwa iyo aje ashyiraho ubushobozi afite, hanyuma ibisabwa Akarere nabyo mu bushobozi buhari bigakorwa ndetse n’abaturage aho bikenewe buri wese agakora ibyo abashije hagamijwe guhuza imbaraga ngo umuturage abone aho kuba hamubereye.
Gufasha uyu mubyeyi Mukankusi, umuryango AVSI ibyo wiyemeje gukora wakabaye warabitangiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, ariko bimwe mu byasabwaga ubuyobozi birimo ibiti butinda kubikora bituma bigera mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka nta gikozwe. Kuba imirimo yatangiye, ni ikimenyetso cy’uko uyu mubyeyi agiye kubonerwa aho kuba akava mu buzima bwari bumugoye. AVSI, iteganya no kuba ubutaka uyu mubyeyi yagurishije yirwanaho ngo azamure inzu, hashakwa uko uwahaguze asubizwa amafaranga hanyuma uyu Mukankusi akabusubirana mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bwafasha bigakorwa.
Munyaneza Theogene