Kamonyi-Musambira: Mukankusi Clementine wari waratereranywe yatangiye kubakirwa na AVSI
Ni umubyeyi Mukankusi Clementine, ucumbitse mu Mudugudu wa Kamayanja, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, aho aba munzu y’icyumba kimwe akodesha ibihumbi bitatu by’u Rwanda. Ararana n’inka ye hamwe n’abana be bane nyuma yuko mu mwaka wa 2019 yarasenyewe n’ibiza akizezwa kubakirwa ntibikorwe. Uyu mubyeyi, abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe butavuguruye.
Uyu Mukankusi, nyuma yo gusenyerwa n’ibiza yijejwe n’ubuyobozi kubakirwa ndetse ashyirwa ku rutonde, ariko birangira asiragijwe ndetse aza kubwirwa ko impamvu yo kutubakirwa ari uko hari “Ibidega” yakoze ariko atamenyeshejwe.
Yaje gutangira kwirwanaho, agurisha agace kamwe k’ubutaka bwe ndetse agwatiriza inka ye ya “Girinka” kugira ngo abashe kwizamurira inzu, aho yashije ikibanza, akabumbisha amatafari ndetse agatangira kubaka ariko ageze hagati aza kunanirwa bitewe n’ubushobozi buke.
Umuryango AVSI( Associations des Volontaires Pour Les Services Internationales), waje kwinjira mu kibazo cya Mukankusi Clementine wiyemeza kugira uruhare runini mu kumufasha kumwubakira, aho ubu ibikorwa byatangiye. Inzu yari yazamuwe ariko hakabura ubusakara, uwapatanye na AVSI yamaze gutangira kuyisakara ndetse no gukora ibishoboka ngo hakosorwe ibyashoboraga gutuma inzu igwa kuko bimwe mu bice byayo byari byaraguye ibindi bigeramiwe kubera imvura.
Lorette Birara, uhagarariye Umuryango AVSI mu Rwanda yabwiye intyoza.com batangiye kubakira uyu mubyeyi bahereye aho yari agejeje kugira ngo akurwe mu buzima bubi abayemo we n’abana be.
Mu byo AVSI yiyemeje gufasha Mukankusi, harimo; Kumuha umufundi ufasha gusakara no gutunyanya ibyari byarangiritse bitewe n’igihe imaze ndetse n’imvura yagiye iyinyagira( ibi byaratangiye), izamuha kandi isakaro(amabati) aho yamaze gushyirwaho, inzugi ebyiri n’amadirishya ane, bamufashe gukinga no gusakara igikoni ndetse n’ubwiherero( sibo bazabucukura), bakazanafasha gusakara ikiraro cy’inka kugira ngo atandukane no kurarana n’amatungo.
intyoza