Kamonyi-Nyamiyaga HC: Ubukene n’Imibereho mibi mu bakozi bamaze amezi hafi 4 badahembwa
Abakozi bakora isuku mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga mu gace k’Amayaga ho mu karere ka Kamonyi, barinubira ubuzima bubi n’ubukene babayeho kubwo kudahembwa kandi bakora. Basaba abo bireba kwibuka ko bakeneye kubaho no kubeshaho imiryango yabo.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe muri aba bakozi, bavuga ko kumara igihe batazi uko guhembwa bimera bisa n’ibigiye kuba umuco kuko ibyo bari guhura nabyo ngo si ubwa mbere kuko n’umwaka ushize byababayeho bagahembwa babanje gutabarizwa.
Bavuga ko ibihe bibi nk’ibyo bari gucamo babiheruka umwaka ushize, aho nabwo guhera mu kwezi kwa Nzeri kugera mu Kuboza kwa 2021, bamaze ayo mezi ane badahembwa kandi bakora, bajya ku bahemba bakabaha amezi atatu ari nayo baheruka. Ayo bahembwe ni; ukwa Cyenda, Ukwa cumi n’ukwa cumi na kumwe gusa.
Kuva icyo gihe, ukwezi kwa Cumi na biri ntabwo baguhembwe, aho kugeza muri uku kwezi kwa Werurwe kurimo kugana ku musozozo batazi uko guhembwa bisa. Bibaza niba abashinzwe kubahemba bumva akababaro kabo n’ibibazo bahura nabyo byo kubaho nabi ubwabo ndetse n’imiryango yabo.
Uku kudahembwa, bahamya ko kwabakururiye ibibazo bitandukanye by’imibereho mibi n’ubukene, ko nta gutekereza neza ku byabafasha gutera imbere, ko nta wapanga umushinga yakora kuko ubukene bwo ku mufuka bubakururira n’ubwibitekerezo.
Aba bakozi, bavuga ko nubwo bashima umuyobozi mushya w’ikigo nderabuzima bahawe, ngo ntabwo bazi impamvu ikibazo bahuye nacyo ku buyobozi yasimbuye cyagarutse kandi impamvu zabiteraga barabwirwaga ko zashize, ko batazongera kubaho bakora badahembwa.
Muri aya mezi atatu bamaze badahembwa ndetse ukwezi kwa Kane ku kaba gukomanga, bavuga ko uyu muyobozi mushya yagiye abaganiriza kenshi, akabihanganisha ndetse hakaba ubwo yikora ku mufuka we akabaramira. Gusa ngo nubwo bamushima, ikibazo cy’ibyo baruhira bakora gikwiye gukemurwa.
Ahishakiye Albertine, umuyobozi mushya w’iki kigo nderabuzima wahazanywe akuwe ku bitaro bya Remera Rukoma gusimbura uwahayoboraga, yemereye intyoza.com ko ikibazo cy’aba bakozi cyo kudahembwa koko gihari ariko barimo kugerageza kugikemura bya burundu ngo kuko nawe atanejejwe no kubona umukozi amara igihe kingana gitya akora adahembwa. Avuga ko ibibazo yasanze bitari guhita bikemuka ako kanya ngo bijye ku murongo.
Ahishakiye, avuga ko nta gihindutse iki cyumweru cyarangira aba bakozi bose ibibazo bafite byo kudahembwa bikemutse. Gusa na none amakuru intyoza.com ifite ni uko uyu muyobozi mushya hari bimwe atabasha gukora kuko hari ibyo adafitiye ubushobozi cyane ko atarakorerwa ihererekanyabubasha, ibituma nawe ashobora kugira ibyo akora yigengesera.
Ku yandi makuru kandi ni uko mu minsi mike ishize, uretse n’aba bakozi bakora amasuku badahembwa, hari n’abandi bakozi bahembwa n’ikigo nderabuzima bahuye n’ikibazo kijya gusa n’iki, ariko bo ngo byari ukwezi kumwe. Turacyakurikirana ngo tumenye uko byarangiye, ariko kandi n’ibindi bibazo byugarije iki kigo bimwe bigenda bigirwa ubwiru nyamara bigira ingaruka ku baturage.
Ibi bibazo byo kudahemba abakozi bakora isuku muri iki kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, ni kimwe mu bibazo byinshi mu byagiye bizahaza ubuzima bw’iki kigo. Imwe mu mpamvu y’iki kibazo ishingiye ku isoko ry’ushinzwe isuku muri iki kigo ari nawe wakabaye ahemba aba bakozi. Kugeza ubu ntabwo kirahabwa umurongo kuko uwari wahawe isoko mu buryo budafututse yaryambuwe ariko ryimwa uwari waritsindiye, ariko kandi bananirwa no gushaka undi ari nazo ngaruka z’ibi.
intyoza