Kamonyi-Mugina: Baruhuwe ku kuvoma ibinamba n’ibishanga bahabwa amazi meza
Umuryango ARDE/Kubaho, wahaye abaturage amazi meza, baruhuka ingendo z’imyaka myinshi bakoraga bagana iy’ibinamba n’ibishanga. Ni mu Mudugudu wa Ntasi, Akagari ka Nteko, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi, aho bamwe mu baturage bavuga ko bamaze imyaka isaga 40 batazi kuvoma amazi meza uko bimera. Igikorwa cyo gutaha aya mazi meza cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice.
Mukashema Bertilde, avuga ko yari amaze imyaka isaga 40 atazi uko bavoma amazi meza. Ati” imyaka maze hano ni myinshi, nibura mu myaka isaga 40 maze hano ntabwo nari narigeze mbona ivomo, aho nk’umuturage najya nkavoma amazi meza. Numvaga nyine bivugwa cyangwa nkabibona ahandi ngenda, ariko nibwo bwa mbere hano iwacu kuko twari tuzi kujya mu binamba n’ibishanga”. Akomeza ashima umuryango ARDE/Kubaho ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu kuba bubahaye amazi meza.
Niyigirimpuhwe Francois, avuga ko iyo yashakaga amazi ajya kuba meza yajyaga kuyashaka ku isoko y’ahafatiwe aya mazi. Ko ubundi nk’abaturage b’aka gace bavomaga ibinamba, mu gishanga cyangwa se bamwe bakajya kuyakura Nyabarongo n’ahitwa“ Ryabonyinka”, ahazwi nko mu Cyanika ho mu mudugudu wa Kona. Ashimangira ko nk’abaturage, uyu mwaka kuri bo bawita “Umwaka w’Amazi meza” kuko aribwo bayabonye bwa mbere.
Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari umushyitsi mu kuru muri iki gikorwa, yashimiye ARDE/Kubaho ku gikorwa gikomeye cyo guha amazi meza aba baturage ndetse n’ibindi bikorwa bafatanyamo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, ariko kandi asaba abaturage bahawe aya mazi meza ko abafasha kugira isuku n’isukura aho baba, aho bakorera, ku mibiri yabo n’abana kuko icyari imbogamizi kuri bo cyabonewe igisubizo.
Augustin Bahati, umuyobozi wa ARDE/Kubaho, yijeje abaturage n’ubuyobozi ko nubwo babahaye aya mazi, ko hari n’ibindi bikorwa byinshi bamaze gukora bigamije kugeza umuturage ku buzima bwiza n’iterambere, ariko kandi ko byinshi bateganya gukora bigikomeza.
Bahati, avuga ko agaciro k’ibikorwa byakozwe kuri uyu muyoboro umwe w’amazi yahawe abaturage ari Miliyoni 110 z’amafaranga y’u Rwanda. Asaba abaturage bayahawe kwita no gufata neza ibikorwa remezo, bakagira uruhare mu kurinda amatiyo n’ibindi babirinda kwibwa no kwangizwa kugira ngo bizarambe kandi bizarusheho kubagirira akamaro.
Uretse iki gikorwa cyo gutaha aya mazi meza yahawe abaturage, uyu muryango ARDE/Kubaho ufite ibikorwa bitandukanye uri gukora mu karere ka Kamonyi, ahanini byose bigamije gufasha abaturage kugira imibereho myiza, haba mu bikorwa rusange ku baturage, mu mashuri n’ahandi. Ababikorerwa, basabwa kubyitaho no kumenya agaciro kabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo bihindure imibereho yabo, ariko kandi binajyane n’iterambere ry’Igihugu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com