• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
14/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Umudepite muri Somalia yiciwe mu bwiyahuzi bwo kwiturikirizaho igisasu

Umwanditsi
March 24, 2022

Abantu bagera kuri 15, barimo umudepite w’umugore mu nteko ishingamategeko ya Somalia, biciwe mu bitero bibiri by’ubwiyahuzi i Beledweyne hagati muri Somalia kuri uyu wa gatatu nimugoroba. Minisitiri w’intebe Mohamed Hussein Roble yise urupfu rwa Amina Mohamed Abdi “ubwicanyi”.

Amina Mohamed Abdi wari uhagarariye abagore, akaba n’umwe mu batavugarumwe n’ubutegetsi, yishwe arimo kwiyamamariza manda ya gatatu mu nteko.

Abatangabuhamya babonye ibyabaye, bavuga ko umugabo w’umwiyahuzi yihuse agana kuri Amina akamuhobera maze agaturitsa ibisasu yari yihambiriyeho. Amina ari mu bahise bapfira aho.

Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo wa Somalia yatangaje ubutumwa kuri Twitter bwihanganisha abanya-Somalia muri rusange, n’umuryango wa Amina by’umwihariko.

Amina wari ufite imyaka 40 yari mu nteko ishingamategeko kuva mu 2012, umwanya yatangaje ko yatorewe nyuma yo kubuzwa n’abo mu bwoko bwe kwiyamamaza. Ubu yari umwe mu bagore 81 mu badepite 275 bagize inteko ishingamategeko ya Somalia.

Abandi bapfuye muri ibi bitero nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, harimo uwahoze ari umudepite Hassan Dhuhul ndetse n’abasirikare ba Somalia. Ibinyamakuru muri Somalia bivuga ko abapfuye bashobora kuba ari benshi kurusha umubare watangajwe.

Televiziyo y’igihugu yatangaje kuri Twitter amafoto agaragaza abapfuye muri ibi bitero byo kwiturikirizaho za bombe ngo zice benshi.

Ibitero by’i Beledweyne byabaye hashize amasaha umutwe wa al-Shabab wishe abantu umunani, barimo abanyamahanga, mu gitero wagabye ku kigo kirinzwe cyane kibamo ibiro bya ONU n’ibiro by’intumwa z’amahanga ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru.

Al-Shabab yavuze ko ariyo iri inyuma y’ibi bitero by’i Mogadishu n’i Beledweyne. Uyu mutwe wongereye ibitero ahanyuranye mu gihugu mu gihe Somalia yinjiye mu matora muri iki cyumweru, amatora yatindijwe cyane.

Al-Shabab iharanira ko Somalia igendera ku itegeko rikarishye rya Sharia, irwanya Leta ya Mogadishu n’ingabo zoherejwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5797 Posts

Politiki

4048 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga