Abiga n’Abize Ubuvuzi bw’Abantu( MEDSAR ), basabwe ibisubizo ku bibazo by’ubuzima
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima, Dr. Patrick C. Ndimubanzi yibukije abagize ishyirahamwe ry’abize n’abakora mu buvuzi ko ubushakashatsi bakora bukwiye kuba igisubizo ku bibazo byugarije ubuzima bw’abaturage bityo bikaba byagabanya bimwe mu bibazo bigaragara muri iyi serivisi. Hari kuri uyu wa 26 Werurwe 2022 ubwo hizihizwaga imyaka 25 hashinzwe umuryango uhuza abize n’abategura kwinjira ku isoko ry’umurimo wo gutanga ubuvuzi-MEDSAR.
Dr. Ndimubanzi, yagize ati” Buri mwaka tugira abaganga babyize imyaka 6 yose basohoka bagakora indi myaka 5 cyangwa 6 nibura, bakaba inzobere ariko icyo twifuza ni uko iyo basoza amasomo ubushakashatsi bakora bukwiye kuba busubiza bimwe mu bibazo bijyanye n’ibibazo bihari. Simvuze ko bitakorwaga ariko bishyirwemo ingufu kugirango duhangane n’ibibazo bigenda bikomera, byaba ibyindwara zandura n’izitandura”.
Akomeza avuga ko kwiga mu ishuri bidahagije gusa, ahubwo abiga ubuvuzi bakwiye gukomeza gukarishya ubwenge bakiga neza kandi bakagira umutima wo gukunda abarwayi. Muri uyu mwaka twatangije gahunda 13 mu mashuri zitezweho gukora ibitakorwaga mu buvuzi bwacu. Nibura twabonaga abagera kuri 80%, turifuza ko bazamuka bakagera ku 150% ku mwaka. Tuba dushaka benshi ariko ntabwo byashoboka bisaba abarimu bo kubakurikirana n’ibitaro byo gukoreramo.
Perezida w’Umuryango uhuza abiga n’abize ubuvuzi bw’abantu (MEDSAR), Niyongira Eric, avuga ko mu biganiro bagirana n’abanyamuryango babibutsa ko aheza h’ubuzima hari mu biganza byabo, ko bityo bakwiye gufasha igihugu guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage.
Yagize ati” Mu biganiro tugirana n’abanyamuryango, tubibutsa ko bafite ubuzima bw’abazabagana mu biganza byabo, ko bakwiye kugira uruhare rwo gufasha igihugu guhangana n’ibibazo biri muri serivisi z’ubuzima. Ni nayo mpamvu twatangiye kujya dusuzuma indwara ku baturage ndetse tukabakangurira no kuzirinda bityo nk’abakiri bato dukwiye gukoresha ubumenyi dufite mu guhindurira abandi ubuzima dukoresheje ubumenyi twahawe harimo no guhangana n’indwara zugariza abatuarage”.
Ese abakiri muri MEDSAR n’abayinyuzemo bavuga iki?
Kamanda Ange Pascale, umunyamuryango wa MEDSAR akaba yiga muri Kaminuza nkuru y’U Rwanda mu mwaka wa 3 avuga ko bagenzi be batangiye kugenda bakora ubushakashatsi buba igisubizo ku bibazo byugarije abanyarwanda, ariko bigaragara muri serivise y’ubuzima. Ashimira uyu muryango uburyo ubafasha kunguka ubumenyi bwo kwaguka mu bwenge no kureba kure.
Yagize ati” Uyu muryango udufasha byinshi, ariko ubumenyi dufata iyo twagiye mu baturage tubigisha ko bakwiye kwirinda indwara. Nabo tubigiraho kuko tumenya ibitera indwara runaka tukabitangaza maze Leta ikabona uko ikora igenamigambi ryo kurwanya ibitera indwara runaka. Ubushakashatsi dukora buturuka mu bitekerezo dufite bityo bakadufasha kubishyira mu ngiro, ari nako dusubiza ibibazo byugarije umuryango mugari nk’Igihugu cyacu”.
Dr. Magnifique Irakoze, umuganga ku bitaro bya Kaminuza nkuru y’u Rwanda-CHUK, akaba n’Umwarimu muri kaminuza mu ishami ry’ubuganga mu gashami kavura abagore n’abakobwa, avuga ko yabaye umunyamuryango wa MEDSAR muri 2011, ko yanayoboye uyu muryango muri 2015. Ahamya ko uyu muryango wamufunguye amaso akamenya uko bavura umutwe, malariya cyangwa amaso. Namenye uko ngomba gukora ubushakashatsi butanga ibisubizo, ko kandi kuba umuganga atari ukwicara ku ntebe gusa, ko ahubwo ari ukumva ko ufite uruhare mu gufata ibyemezo bijyanye n’ubuzima.
Akomeza avuga ko ubushakashatsi bugomba gukorwa mu gihe kirekire, ko kandi iyo ugiye kubukora ugomba kubanza kwibuka ko ufite ubumenyi budahagije, ukamenya ko uzabwigiramo ariko bukazatanga igisubizo ku bibazo by’ubuzima bw’abaturage. Hari abakoze ubushakashatsi bwanatangiye gukorwaho kugirango burusheho kunoga butange umusanzu mwiza.
Umuryango wa MEDSAR, wizihiza imyaka 25 ushinzwe kuko washinzwe mu mwaka wa 1997, utangirana n’abanyamuryango 12 ukaba umaze kugera ku banyamuryango bagera 900. Ufite amashami 6 harimo; Ishami ryita ku buzima rusange, ishami ryita ku myororokere, ishami ryita ku burenganzira bwa muntu, ishami ryita ku mibanire no hanze, ishami ryita ku bumenyi n’uburezi ndetse n’ishami ryita ku bushakashatsi
Akimana Jean de Dieu