Kamonyi: Hatangijwe Gahunda y’“Ubudaheranwa”, ije gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Wayita Gahunda cyangwa Umunsi w’“Ubudaheranwa”. Ni Gahunda yatangijwe bwa mbere kuri uyu wa 05 Mata 2022 mu Karere ka Kamonyi, igamije gufasha no kwegera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho usanga kenshi bagira ibibazo by’ihungabana, Kwigunga, Uburwayi ndetse n’ibindi bishamikiye ku mateka ashaririye ya Jenoside banyuzemo. Kuri uyu munsi kandi, Hanatewe“ Igiti” cy’“Ubudaheranwa”.
Gutangiza uyu munsi, byabereye mu Mudugudu utuwe n’imiryango 12 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uherereye ahazwi nk’I Mbari, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee, yabwiye abitabiriye gutangiza uyu munsi ko iki ari igikorwa kije nyuma y’aho ubuyobozi mu Karere bubonye ko mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi haba hari abarokotse Jenoside basaga 100 bagira ibibazo bitandukanye birimo; Kwigunga, Ihungabana, Uburwayi n’ibindi, byose bituruka ku mateka mabi y’ibihe bigoye banyuzemo.
Avuga ko iyi ari gahunda ihoraho mu Karere hose, aho ubuyobozi, abaturanyi b’Abarokotse Jenoside, Amashyirahamwe n’undi wese bazajya bumva ko bafite inshingano zo kuba hafi y’Abarokotse Jenoside, bakita cyane kuri abo bakunda guhura n’ibyo bibazo bituma basubira mu bihe banyuzemo bigoye, bikabatera ibibazo bitandukanye.
Ni igikorwa cy’iminsi 100 ariko kizajya gikorwa mbere gato yo gutangira Icyunamo na Gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi bihera kuwa 07 Mata, ahanini mu rwego rwo kubategurira kwinjira mu gihe cyo Kwibuka bumva biteguye kandi bafite icyizere cy’uko hari abantu babari hafi bashobora kubahumuriza.
Mu byitezwe kuri iki gikorwa, Visi Meya Uwiringira yagize ati“ Twiteze ko iki gikorwa cyo kwibuka kitabirwa na buri wese kandi buri wese akumva ko agomba kugira uruhare mu guhangana n’Ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yasize. Kuko, n’ibibazo by’ihungabana ndetse no kwigunga biri mu ngaruka, kandi mu ntego zo kwibuka nabyo biri mu biba bigamijwe”.
Umwe mu barokotse Jenoside utuye muri uyu Mudugudu, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere n’abo bafatanije gutekereza ishyirwaho ry’uyu munsi w’“ Ubudaheranwa”, avuga ko Jenoside yabatwaye Ababyeyi, Abavandimwe n’inshuti bakundaga. Asaba ko uyu munsi waba uzahoraho kandi buri wese agaharanira gufasha Uwarokotse Jenoside kwiyubaka, akagira ubuzima bwiza.
Inspector of Police Betty Mukagatare, ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu Karere ka Kamonyi, akaba yari ahagarariye umuyobozi wa Polisi, yijeje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko nka Polisi biteguye igihe cyose kumva no kuba hafi Abarokotse. Yabasabye “kudaheranwa” no kumva ko batari bonyine.
Yagize ati “ Turi hano kugira ngo tubereke ko twifatanije, kandi ko iminsi iri imbere tuzakomeza kuba turi kumwe. Ntimukomeze Guheranwa, ntimukomeze kumva ko muri mwenyine, ahubwo twebwe twese duhari kubwanyu”. Yakomeje abibutsa ko nkuko Polisi bazi ko ishinzwe Umutekano, n’ubundi ngo irahari kugira ngo Umutekano wabo ukomeze umere neza, kandi ko igihe cyose biteguye kubumva no kubaba hafi.
Muri iki gikorwa, imiryango ine muri 12 iba muri uyu Mudugudu niyo gusa yari isanzwe ifite umuriro, nawo ukomoka ku mirasire y’izuba. Umunani isigaye nayo yemerewe guhabwa umuriro umuriro, bemererwa kandi gushakirwa amatungo magufi n’amaremare yo korora. Baremewe, bahabwa ubufasha butandukanye n’Umuryango Sevota usanzwe uba hafi cyane y’Abarokotse Jenoside by’umwihariko muri aka Karere.
intyoza