Muhanga: Abadepite basabye ubuyobozi guhagurukira Mushimiyimana Bernadette
Intumwa za Rubanda mu ruzinduko rw’iminsi 14 zagiriye mu karere ka Muhanga, barusoje basaba inzego z’ubuyobozi zitandukanye guhagurukira ikibazo bagejejweho n’abaturage bo mu murenge wa Shyogwe, Akagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare, aho bavuga ko umuturage witwa Mushimiyimana Bernadette abazengereje, ababuza umudendezo n’ituze kubera imyitwarire mibi kubo aturanye nabo.
Ni urugendo rwatangiye tariki ya 16 Werurwe 2022 rusozwa kuwa 30 Werurwe 2022 abagize iri tsinda bagaragariza abayobozi ibyo babonye. Uhagarariye iri tsinda yagize ati” Mu mirenge yose twagezemo twabonye byinshi, ariko mu murenge wa Shyogwe twahasanze abaturage bavuga ko babangamiwe n’umuturage witwa Mushimiyimana Berandette ubabuza ituze n’umudendezo kuko ahora ababuza kwikorera, aho ubona ahanganye n’ubuyobozi n’abatamuha umwanya kubyo avuga bavuga”.
Akomeza avuga ko nta muturage uri hejuru y’undi kuko bose bareshya, bityo iby’uyu muturage bikaba bikwiye kwitabwaho kuko abuza abaturanyi umutuzo. Avuga kandi ko ibyo byabagiraho ingaruka zo kutabasha kwiteza imbere bitewe n’ibikorwa bye bibangamiye ituze ryabo.
Ati” Ubuyobozi bukwiye kureba icyakorwa kuko uyu muturage ntacyo arusha abandi kandi ntari hejuru y’amategeko, ntakwiye kubaburabuza kuko mu gihe cyo gutekereza gukora imirimo yabo baba bahugiye muri ibi bibazo bye bitarangira kandi umuturage udafite umutekano ntacyo yageraho”.
Mushimiyimana Bernadette, ku murongo wa telefoni ngendanwa yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko abamushinja kubangamira ituze ryabo ari bamwe muri aba bagira uruhare mu guhishira ibyo yita ubusambo bukorwa na bamwe mu bayobozi, yamara kubivuga bakamubona nk’ikibazo kubwo guhisha amakosa bakora. Ashimangira ko icyo ashyize imbere ari ukugaragaza akarengane gakorerwa abaturage maze abatabyumva bakabibona nko kubateza rubanda.
Yongeyeho ko iyo avuze amakosa y’abo yita ibisambo, bamwe mu bayobozi batamureba neza ahubwo bagahitamo gushaka abagomba kubeshyuza ibyo avuga. Yemeza ko ntacyo avuga atagifitiye ibimenyetso.
Gusa nubwo uyu muturage bavuga ko abangamiye ituze ry’abaturage, hari abandi bavuga ko ashyigikiwe n’abakomeye batazwi ndetse bakamuha amafaranga, aho anavugwaho gufata amajwi y’Abayobozi igihe cyose barimo kumuganiriza maze akayoherereza abo bikekwa ko yaba akorera nawe kandi akigamba ko ntawamukoraho kuko ahagarikiwe.
Ku Itariki ya 27 Mutarama 2019, Mushimiyimana Bernadette yatawe muri yombi na Polisi imuvanye mu rugo rwe mu gicuku, afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye akurikiranyweho urumogi rwaje kuburirwa irengero maze ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 02 Gashyantare 2019 ararekurwa, abwirwa ko nibamukenera azajya ahamagarwa.
Akimana Jean de Dieu