Muhanga: Basabwe kwifatanya n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kunga ubumwe
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice arasaba abaturage b’Intara abereye umuyobozi kwirinda imvugo zipfobya Jenoside kandi zikanakomeretsa abayirokotse. Abasaba kandi kwifatanya nabo muri ibi bihe binjiyemo byo kwibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe urwagashinyaguro. Abasaba kandi gutahiriza umugozi umwe no kurenga amateka mabi Igihugu cyanyujijwemo na Politiki mbi y’amacakubiri.
Guverineri Kayitesi, ibi yabitangarije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango wabereye mu murenge wa Nyarusange, aho hashyizwe indabo ku mva ibitse imibiri y’Abatutsi 1677 bishwe.
Yagize ati” Turibuka abavandimwe, inshuti n’imiryango yacu ifite ababo bishwe nabi bitewe n’inyigisho mbi za Leta yashyiraga imbere amoko n’urwango ku banyagihugu, ariko bikajyana na Politiki mbi yatumaga hari abari mu gice kimwe bahezwa bazira uko bavutse”.
Akomeza yibutsa abitabiriye uyu muhango ko kwibuka aba batutsi bishwe nabi ari umwanya mwiza wo gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaba hafi no kubarinda kwigunga bityo tukanagira uruhare rwo kubabera abavandimwe beza, tukarushaho kwirinda imvugo zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Asaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu no kurenga ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo aribyo biduha kunga ubumwe tukirinda amacakubiri.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Bosco avuga ko abarokotse Jenoside bahisemo inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge kugirango bayoboke inzira nziza yo gufatanya n’abandi baturage gukomeza guharanira kwiyubaka. Yemeza ko impinduka nziza ziharanirwa, ko kandi tuzikomora kubatubohoye ndetse n’imiyoborere myiza y’igihigu cyacu. Ahamya ko nk’ Abanyarwanda twagaragaje ko mu bumwe bwacu nta cya tunanira, ko bityo dukwiye guharanira ko nta warokotse Jenoside wakongera guhura n’ibibazo yahuye nabyo kuko igihugu kiyobowe neza.
Akomeza avuga ko aya mateka nubwo ari mabi twayanyuzemo, ariko ko abakiri bato bakwiye kwiga neza no gusobanurirwa kuko iyo urebye usanga hari abagihembera igengabitekerezo ya Jenoside bagamije kubiba amacakubiri mu bashyize hamwe batakirebera mu ndorerwamo z’amako n’uturere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko nta mutarage ukwiye kwirebera mu ndorerwamu y’amoko. Ahamya ko mbere abantu basangiraga akabisi n’agahiye ariko kubera inyigisho mbi mu myaka 1959,1961,1973 byatumye mu 1994 abatutsi bicwa n’imwe mu mitwe yari yarashyizweho ya “PAWA”, kubera inyigisho mbi bagiye bahabwa, ndetse ko na Leta yabashishikarizaga kwanga abo basangiye umuco, ururimi ndetse n’aho batuye.
Ashimangira ko Leta yahagaritse Jenoside iha Abanyarwanda uburenganzira bungana ndetse inakuraho indangamuntu y’amoko bityo ko twagombye kwanga ababiba amacakubiri kuko ntakeza kayo, ahubwo aryanisha abayarimo n’abazayavukiramo.
Tariki ya 7 Mata buri mwaka hatangira ibikorwa byo kunamira abatutsi bishwe bazize Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994 mu gihugu cyose, ndetse iki gikorwa kikaba kimara iminsi 100, aho buri wese agomba kwifatanya n’abarokotse Jenoside mu bikorwa by’isanamitima ndetse no kubafasha gikomeza guharanira ko bagera ku iterambere rirambye.
Akimana Jean de Dieu / intyoza.com