Leta y’Uburusiya yaburiye igihugu cya Sweden na Finland kutajya muri OTAN/NATO
Uburusiya bwaburiye Finland (Finlande) na Sweden (Suède) kwirinda kujya mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO), buvuga ko ibyo bitazana ituze i Burayi. Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya (Kremlin) Dmitry Peskov yabwiye abanyamakuru ko uwo”muryango ukiri igikoresho kigamije guhangana”.
Ibyo Uburusiya bwakoze, bibaye mu gihe abategetsi ba gisirikare bo muri Amerika bavuze ko igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyabaye” ikosa rikomeye mu rwego rw’igenamigambi”, ibi bikaba bishobora gutuma OTAN yagurwa (kwaguka).
Abategetsi bo muri Amerika biteze ko ibi bihugu bituranyi byo mu Burayi bw’amajyaruguru bisaba kwinjira muri uyu muryango, bikaba bishobora kubisaba bitarenze mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Byibazwa ko Amerika ishyigikiye iyo gahunda, yatuma uyu muryango waguka ukagira ibihugu binyamuryango 32. Mu cyumweru gishize nkuko BBC ibitangza, ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko habayeho ibiganiro hagati y’abategetsi ba OTAN na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu mu murwa mukuru Helsinki wa Finland no mu murwa mukuru Stockholm wa Sweden.
Mbere yuko bugaba igitero kuri Ukraine, Uburusiya bwari bwasabye ko uwo muryango wemera guhagarika kwaguka kwawo uko ari ko kose ko mu gihe kiri imbere, ariko intambara yatumye izindi ngabo za OTAN zigabwa mu gice cy’uburasirazuba bw’Uburayi, ndetse habaho no kwiyongera kw’abaturage bashyigikiye ko Finland na Sweden biba ibinyamuryango.
intyoza