Muhanga-Igitondo cy’Isuku: Guverineri Kayitesi yasabye ababyeyi gutoza abakiri bato kugandukira isuku
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye ababyeyi kwirinda ko abana babo bagira umwanda, ko ahubwo bakwiye kubatoza gukurana isuku. Ibi, abihera ku kuba mu ntara y’Amajyepfo hari uduce usanga ababyeyi batarumva neza icyiza cy’isuku ndetse no kuyisakaza mu bakiri bato, ibigoye ko bayibatoza mu gihe nabo ntayo.
Guverineri Kayitesi, ibi yabigarutseho kuri uyu wa 18 Mata 2022 ubwo yakoranaga igitondo cy’Isuku n’abaturage bo mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Umudugudu Gasharu n’uwa Kigarama ahitwa muri “Kata duhure”.
Yagize ati” Nibyo mwitabiriye igitondo cy’isuku, ariko turabasaba ko mwatoza abakiri bato kuyigira umuco kuko twabonye ko hari ababyeyi batarabasha kumva neza ikijyanye n’isuku. Abakiri bakuru bagomba kumva ko bakwiye kuyigisha abakiri bato bakamenya uko bagomba kwitwara kuko usanga hari ababyeyi bataramenya uko bakwiye kwigisha abana babo kwirinda umwanda”.
Mukakamazi Theonille, umuturage witabiriye igitondo cy’isuku avuga ko agiye gukangurira abato kwitwara neza kandi bakirinda ibyatuma isuku igenda nabi. Ati” Byarangoye kumva ko isuku indeba, ariko ngiye gukangurira abakiri bato kwirinda, babere abandi ikitegererezo”.
Mugengana Theopiste, yavuze ko yatunguwe no kubona Guverineri na Meya baje kwifatanya nabo kwanga umwanda. Asaba abaturage bagenzi be guhagurukira igikorwa cyo kwanga umwanda, guhagurukira kuwurwanya mu ngo zabo no mu gace batuyemo no kwigisha abakiri bato kuwirinda.
Yagize ati” Natunguwe no kubona Guverineri wacu adusura ndetse arikumwe na Meya baje kudufasha gukuraho umwanda kandi tukabikora mu ngo zacu no mubo duturanye tugamije kwereka abakiri bato kwanga umwanda no kuwurwanya nk’inshingano zacu uko tumeze kose”.
Nubwo aba baturage bavuga gutya ariko, banagaya bamwe muri bagenzi babo bitabira ibikorwa mu midugudu ariko ntibabashe kumva ko basabwa kuba aba mbere mu kwanga ibibasubiza inyuma mu mibereho myiza.
Simeon Ntarindwa, avuga ko atifuza kumva umuturage utarabasha kumva neza ibijyanye n’isuku. Asanga ntawe ukwiye guha urwaho umwanda yitwajwe ko bazawumukiza.
Yagize ati” Aho Igihugu kigeze ntabwo numva impamvu bagenzi banjye batarabasha kumva neza ibijyanye n’igitondo cyitiriwe isuku kuko ni twebwe tugomba kukigiramo uruhare kuko ntawe ukwiye kwitwaza ko bazamukorera isuku”.
Si ubwa mbere itangazamakuru ribonye abaturage bagaya bagenzi babo kubera kutubahiriza gahunda zishyirwaho n’inzego z’ibanze nyamara kandi ureba ugasanga aribo zifitiye akamaro. Hari n’aho usanga bamwe bafata iya mbere mu kwibutsa bagenzi babo ko ubuzima buruta ibindi byose, bakabasaba kwitwararika no kugandukira gahunda baba bashyiriweho kuko byose bikorwa ku neza y’umuturage, haba mu kugira ubuzima bwiza no kugira icyerekezo cyiza cy’iterambere.
Igitondo cy’Isuku ni gahunda iherutse gutangizwa mu kwezi gushize mu Ntara y’Amajyepfo yose mu turere umunani tuyigize, nubwo yari isanzwe mu Karere ka kamonyi aho Guverineri Kayitesi yabaye Meya mbere yo kugirwa Guverineri. Igamije kwimakaza umuco w’isuku haba mu ngo z’abaturage, ahabegereye ndetse n’ahahurira abantu benshi. Ni igikorwa kiba buri wa Kabiri w’icyumweru kigahuza inzego z’Ubuyobozi n’Abaturage hagamijwe Isuku kandi mu turere twose.
Akimana Jean de Dieu