Emmanuel Macron yatsinze Marine Le Pen mu kiciro cya 2 cy’Amatora
Mu ibarura ry’ikiciro cya Kabiri cy’amajwi y’agateganyo y’amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cy’ Ubufaransa, ibyamaze gutangazwa bigaragaza ko Emmanuel Macron usanzwe ayobora iki Gihugu, ariwe uri ku isonga. Ibitangazamakuru byo muri iki Gihugu, byatangaje ko mu bimaze gushyirwa hanze, Macron afite amajwi 58% mu gihe Marine Le Pen bahanganye afite 42%.
Igihe hatangazwaga by’agateganyo ibimaze kuva mu ibarura ry’amajwi, imbaga y’abantu bashyigikiye Macron, bari bateraniye mu busitani buri hafi y’umunara uzwi cyane wa Tour d’Eiffel I Paris basazwe n’ibyishimo batera hejuru baririmba intsinzi y’umukandida wabo, bavuga mu majwi y’urwunge “Macron, President”.
Emmanuel Macron, iyi ni manda ya Kabiri y’imyaka itanu yongeye gutorerwa ngo akomeze kuyobora Ubufaransa. Ni mu gihe kandi kuri mukeba we Le Pen bari bahanganye ari inshuro ya kabiri amutsinze, ikaba iya Gatatu yiyamamaza kuri uyu mwanya.
Muri aya matora, iki cyiciro cya kabiri cyitabiriwe ugereranije n’umwaka wa 2017 kuko mbere abitabiriye bari ku gipimo cya 25% mu gihe ubu bari ku gipimo cya 28%. Marine Le Pen watsinzwe amatora, yabwiye abamushyigikiye nkuko BBC ibitangaza ko nubwo atsinzwe ariko urugamba rwo rutarangiye kandi ko bageze ku musaruro w’amateka.
intyoza