Nyamagabe: Bucyibaruta yasize isura mbi i Nyamagabe no ku buyobozi-Meya Niyomwungeri
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand ahamya ko Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize inkuru mbi ku ngoma ye bitewe n’ibyo yakoze mu gihe cya Jenoside. Avuga ko izina rye ryabaye kimenywa bose, atari muri rubanda gusa, ahubwo no mu buyobozi. Meya Niyomwungeri asanga uko imyaka yangana kose, ntawe uzihisha icyaha cya Jenoside kuko na nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye aribwo uyu wari Perefe wa Gikongoro agiye kuburanishwa.
Meya Niyomwungeri Hildebrand mu kiganiro n’Abanyamakuru bakorana n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro-Pax Press bakora ku nkuru z’Ubutabera, yababwiye ko uyu wahoze ari Perefe wa Perefegitura Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta cyiza yasize ku ngoma ye uretse kuryanisha Abanyarwanda no kwicisha Abatutsi batari bake.
Agira ati“ Bucyibaruta, yasize isura mbi hano I Nyamagabe( hahoze ari muri Perefegitura ya Gikongoro), ariko asiga isura mbi cyane no ku buyobozi”. Akomeza avuga ko Nyamagabe yagize amateka arimo umwihariko kandi ashaririye ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko kuva mu 1963 za Cyanika na Kaduha habaye ubwicanyi bukaze bwahitanye Abatutsi basaga ibihumbi 20 nubwo icyo gihe bitiswe Jenoside.
Ibyo byabaye icyo gihe, hari amateka ashaririye byazanye muri Nyamagabe(Gikongoro y’icyo gihe), ku buryo abayobozi bagiye basimburana bagiye bakaza cyangwa se bagakomeza muri uwo murongo mubi, aho na Perefe Bucyibaruta yaje asanga abamubanjirije baragize umuhate wo kuryanisha Abanyarwanda, Abahutu n’Abatutsi.
Meya Niyomwungeri Hildebrand, avuga ko uyu Bucyibaruta ageze ku buyobozi bwa Perefegitura, atigeze agaragaza itandukaniro n’abamubanjirije ngo nibura ahindure ahari umwiryane ahashyire kubanisha Abanyarwanda, ahashyire urukundi, ahubwo nawe yakomeje uwo mu rongo wo kuryanisha Abanyarwanda, ko kandi ingero zihari nyinshi.
Akomeza avuga ko Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari hamwe mu hatangiye kwicwa Abatutsi, kuko byatangiye Tariki 07 Mata 1994 kimwe na Kigali. Ashimangira ko ibyo Bucyibaruta yakoze bibi byatanze umukoro nk’ubuyobozi wo gukosora iyo sura mbi yasize, hakubakwa Ubumwe, Abaturage bakisanga mu buyobozi butanga ituze.
Bucyibaruta Laurent, yavukiye mu cyahoze cyitwa Komini Musange mu 1944, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Burugumesitiri, Superefe, ndetse aza no kuba Perefe wa Kibungo kuva 1985 kugeza 1992 ari nabwo yagiye kuba Perefe wa Gikongoro kugeza muri Nyakanga 1994. Kuyobora Perefegitura ya Gikongo kandi yabifatanyaga no kuba umuyobozi wa komite ya Perefegitura y’umutwe w’urubyiruko rw’Interahamwe. Yaje guhungira mu cyahoze cyitwa Zaire( DRC y’ubu), ahava yerekeza muri Centrafrique mbere yo kujya mu gihugu cy’Ubufaransa aho yageze mu 1997.
Mu Ukuboza 2018 nibwo umucamanza (juge d’instruction) Alexandre Baillon wo mu ishami rikurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu mu rukiko rwa Paris yemeje ko Bucyibaruta agomba kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwa Paris. Mu cyemezo cye, umucamanza yanzuye ko uyu wari Perefe wa Gikongoro akurikiranwaho uruhare rwe mu bikorwa bikomeye kandi byuzuye byo kurimbura abantu (s’être “rendu complice d’une pratique massive et systématique d’exécutions sommaires)”.
Ibyaha Laurent Bucyibaruta akekwaho bivugwa ko yabikoreye kuri Kiliziya ya Mubuga, ku kigo nderabuzima cya Mubuga, ku ishuli rya murambi, kuri Kiliziya ya Cyanika n’iya Kaduha, kuri Gereza ya Gikongoro no ku ishuli ry’abakobwa rya Kibeho.
Biteganyijwe ko urubanza rwa Bucyibaruta Laurent mu gihugu cy’Ubufaransa ruzatangira taliki ya 9 Gicurasi 2022 rukazapfundikirwa taliki ya mbere Nyakanga 2022( nta gihinditse). Mu gihugu cy’Ubufaransa hari dosiye zirenga 25 zaregewe.
Munyaneza Theogene