Muhanga: Barasaba ko Leta yarushaho gushyigikira imikino ihuza amashuri
Umuyobozi w’Imikino ihuza abanyeshuri muri Ligue centre II, Harelimana Emmanuel avuga ko bishimira ko hongeye gusubukurwa amarushanwa, ariko agasaba inzego bwite za Leta gufasha ibigo by’Amashuri gutegura abakinnyi aribo bazaba bahagararira Igihugu mu mikino itandukanye mu bihe bizaza. Yemeza ko n’ibikorwaremezo bikiri ikibazo, hakiyongeraho kuba n’imikino kuri bamwe batayigira.
Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga imikino ku makipe yasohokeye uturere 4 duhuriye muri iyi Ligue centre II kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022 mu rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yosezu rwa Kabgayi.
Yagize ati” Turishimira ko twongeye gusubukura amarushanwa kuko COVID-19 yatumye tutabasha gutegura aya marushanwa. Turabona abana bari ku rwego rwiza ariko turacyahura n’imbogamizi zitandukanye ari naho twifuza ko Leta yadufasha, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’Amashuri ntabwo barabasha kumva ko bagomba gutanga umusanzu wabo ndetse henshi ntibafite ibibuga byo gukiniraho. Usanga amakipe menshi ari ay’Abiga mu bigo bicumbikira abana naho asanzwe yo biga bataha bafite ikibazo cyo kutabona aho bakinira ndetse no kubona abatoza nabyo biracyagorana, ariko Minisiteri ishinzwe imikino ndetse n’uburezi zakorana bikarushaho kuba byiza abana bagakina bagatanga umusaruro uhagije ku gihugu”.
Umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’imikino y’Abanyeshuri mu karere ka Muhanga akaba ayobora GS Saint Joseph Kabgayi, Akimana Innocent avuga ko byinshi mu bigo bitabasha gutegura amakipe kubera ubushobozi buke, ari naryo pfundo ry’iki kibazo rikwiye gushakirwa umuti biciye mu nzego bwite za Leta kuko usanga biharirwa abayobozi b’ibigo gusa. Hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kunganira ubushobozi bucye ndetse no gufasha abatoza kuko siporo irahenda.
Yagize ati” Byinshi mu bigo ntabwo bibasha gutegura amakipe kubera ubushobozi buke, aho usanga bisaba ubushobozi ariko hari n’abandi batararumva neza akamaro ka siporo. Inzego bwite za Leta zikwiye kubizamo kuko usanga biharirwa abayobozi b’ibigo by’amashuri”. Akomeza avuga ko hakwiye gushyirwaho gahunda ihamye yo gufasha ibigo gutegura amakipe kuko ari nayo azavamo abakinnyi b’ejo hazaza. “Mu gihe bitarakemuka tuzahora tubona ibigo bimwe aribyo bihora bigaruka kuko nibyo bifite ibibuga byo gukiniraho “.
Umuyobozi w’Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana, Frere Crescent Kaberangabo avuga ko Siporo ihenda ibigo by’Amashuri. Yemeza ko gutsinda neza bisaba gushora ugashaka abatoza n’ibikoresho, ariko bibaye byiza inzego za Leta zikwiye gufasha mu bijyanye na tekiniki kugirango abantu bagire ubushobozi bwo gutoza neza abanyeshuri kugirango babashe kwitwara neza. Ahamya ko hari henshi usanga batozwa na bagenzi babo, akavuga ko Leta ikwiye kujya ibunganira ikabaha abatoza ndetse bagafashwa kuko hari abatanagira ibibuga byo gukiniraho.
Mu isozwa ry’iyi mikino kandi hagaragaye ko amashuri acumbikira abanyesheshuri ariyo usanga yitwara neza kuko unasanga bafite ibibuga byo gukiniraho ndetse ugasanga bafite n’abatoza bafasha abana naho mu mashuri yiga ataha usanga bafashwa n’abarimu nabo baba badafite ubumenyi nyabwo.
Dore amakipe azahagararira Ligue centre II
Umupira w’amaguru mu bahungu
– Ecose Musambira/Kamonyi
Umupira w’Amaguru mu bakobwa
-GS Remera Rukoma/ Kamonyi
-GS Kaganza
Volleybal mu bahungu
-Christ Roi/Nyanza
-GS st Joseph/Muhanga
Volleyball mu bakobwa
-Gs indangaburezi /Ruhango
-ES Ste Bernadette/Kamonyi
Basketball mu bahungu
-College Ste Marie Reine/Muhanga
-ES Bernadette/Kamonyi
Basketball mu bakobwa
-Ecole Sainte Bernadette/Kamonyi
-GS ste Joseph Kabgayi/Muhanga
Handball mu bahungu
-Ecole Secondaire de Kigoma/Ruhango
-Petit seminaire st Leon/Muhanga
Handball mu bakobwa
-GS SHYOGWE/Muhanga
Rugby
-Lycee de Ruhango/Ruhango
-Kayenzi TVET/Kamonyi
Netball
– Ecole Des science st Louis de Montfort/Nyanza
Akimana Jean de Dieu