Kamonyi-Nyamiyaga: Abasatuzi b’Imbaho baciye umuvuno mu kwangiza ibidukikje ubuyobozi bureba
Abasatura imbaho cyangwa se ababaza, bibasiye ibiti n’amashyamba i Nyamiyaga. Ibi bikorwa byo kwangiza ibidukikije hatitawe ku kamaro kabyo dore ko ahenshi bitanasimbuzwa, bikorwa ubuyobozi bubizi, bigakomeza kuko hari bamwe babyungukira mo mu biba byavuye mu mbaho zapakiwe. Mbere, wasangaga basaturira ku karubanda, ariko ubu ngo baciye umuvuno bavuga ko bagiriwe mo inama na bamwe mu bo baha kubyo bungutse, aho batema ibiti bagahirika ingiga cyangwa bakaziheka bakajya gusaturira ahihishe.
Umurenge wa Nyamiyaga, siwo mu renge muri 12 igize akarere ka Kamonyi ukize ku mashyamba cyangwa se ibiti bibazwamo imbaho, ariko niho kugeza uyu munsi humvikana ibibazo mu basatuzi ndetse n’abaturage n’ubuyobozi. Ni naho kandi nta gikozwe mu kurengera ibidukikije, hashobora kuzagaragara ko nta mashyamba kandi nyamara yari ahari, akamarwaho n’ibikorwa by’ubusatuzi n’ibindi bibangamiye ibidukikije bikorwa bitisunze amategeko.
Umunyamakuru wa intyoza.com mu rugendo rwo kureba ibungwabungwa ry’ibidukikije ndetse n’uku gusatura imbaho bigaragara nk’ibibangamiye ibidukikije, mu kagari ka Ngoma ari naho hageramiwe n’ibi bikorwa, hari abasatuzi benshi kandi batagira n’umwe ugira icyangombwa.
Munsi gato y’isantere y’Ubucuruzi y’ahazwi nko mu Kinanira, mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga, umunyamakuru ubwo yahageraga yatunguwe no gusanga ibiti bitemwa nta gikurikirana, bakabaza cyangwa bagasatura nta mategeko n’amabwiriza, bakajya ahihishe nkuko babigiriwe mo inama. Bavuga ko babikora kubera kwanga gukorera ahagaragara ngo hatagira abatambuka bakabibona bagatanga amakuru kuko ariko babwiwe.
Mu rugo, umunyamakuru yahingukiyeho, hari abasore bigaragara ko bakiri bato mu masaha ya mugitondo cy’uyu wa 20 Gicurasi 2022, barimo kunywa ikigage mu kajerekani( cg urwagwa), iruhande rwabo hari igiti bigaragara ko gitemwe mu masaha make, ariko hepfo gato bigaragara ko hari ibindi byatemwe.
Muri urwo rugo, umunyamakuru yatereyeyo ijisho ahabona imbaho nyinshi, abajije abo bose bavuga ko ntawe uzi niba zihari, asaba ko bareba yo, bazibonye bose bagaragaza ko batunguwe, ko batazi ko zari zihari.
Mu kwinjira muri uru rugo, umubyeyi witwa Musengimana Annonciatha nyiri uru rugo yabwiye umunyamakuru ko atazi igihe izi mbaho zahagereye kuko bazihashyize ngo yagiye guhinga. Ni imbaho 67 za metero enye nkuko zabazwe n’umwe mu baturage umunyamakuru yari abisabye.
Ubwo bari bakiri ku ganira ku busatuzi bw’izi mbaho n’ababikora, umwe mu baturage( umugore) yahise agenda yiruka kibuno mpa amaguru, umwe muri aba baturage abwira umunyamakuru ati “ Uriya mugore wirutse buriya agiye kuburira abari gusatura”.
Mu kurita mu matwi, umunyamakuru nawe yatereye kamera ku rutugu, tibitibi inyuma y’umuturage, koko amubona akase mu gahanda gaca hagati y’amakawa, agera aho babazaga, akibona ko umunyamakuru amuri inyuma akomeza ayabangira ingata, amanuka umusozi yerekeza mu kabande kuko ubutumwa bwamugenzaga yari amaze kubutanga, ababazaga nabo bariruka n’inkero.
Umunyamakuru, yaje kubahamagara abinginga ngo bagaruke baganire ko atari umuyobozi ubafata, haza babiri ariko nta nkero. Baraganira, bavuga ko bamaze icyumweru bazanywe kubaza, ko umwe yakuwe Nyamasheke undi Nyabihu( amazina yabo nubwo bayatubwiye twirinze kuyatangaza ku busabe bwabo).
Bavuga ko bo ari abakozi, ko uwo bakorera witwa Nsengumuremyi Emmanuel yababwiye ko bakora akazi, ko ibindi abiziranyeho n’ubuyobozi ko kandi hagize ikibazo kiba bamubwira.
Cyimana Albert, uwo bita Kanyamashyama mu Murenge wa Nyamiyaga, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ubwo bubaji ntabwo yari azi. Gusa ntabwo ahakana ko hari ibikorwa by’ububaji cyangwa se ubusatuzi bw’imbaho muri uyu Murenge bubangamiye ibidukikije.
Cyimana, yemera ko koko ibi ibikorwa koko bibangamiye ibidukikije. Ahamya kandi ko mu Murenge wa Nyamiyaga “nta muntu n’umwe ufite icyangombwa kimwemerera gusatura imbaho“, ariko nta ngamba agaragaza zo guca ibi bikorwa bitemewe zafashwe nubwo avuga ko baherutse gukorana inama n’abasatuzi, ko hari n’uwo baciye amafaranga(amande).
Ikibazo gisigara ari ukwibaza uburyo ubuyobozi bwite bwa Leta butumiza abo buzi ko bakora ibikorwa bibangamiye ibidukikije byo gusatura imbaho, bakajya inama ku biro by’Umurenge, nta kubabwira ko bahagarika ibyo bakora bitemewe.
Umunyamakuru yageze muri aka gace mu ma saa tatu z’igitondo, mu kuhava yahuye na Gitifu w’umurenge ahagana saa kumi z’umugoroba zibura iminota itanu arimo yerekeza yo, bigaragara ko ari uko yari yahawe amakuru. Inzego z’ubuyobozi zirimo Polisi ikorera muri aka karere( dushima), ndetse na Visi Meya w’Ubukungu bavuganye n’umunyamakuru, bavuze ko bagiye kwita kuri iki kibazo bakamenya ibyacyo.
Bamwe mu baturage, bafite ibiti bitemwa bavuga ko n’amafaranga bahabwa ku giti n’aba basatuzi ari ubusa ugereranije n’ibyo bakuramo. Gusa ngo aba basatura nibo bajya kugira uko biyumvikanira n’abayobozi, rimwe na rimwe bakajyana n’ibyangombwa byabo bakaza byose babirangije. Abazisatura nabo babwiye umunyamakuru ko buri rubaho bahabwa amafaranga y’u Rwanda 500. Abayobozi n’abashinzwe kubungabunga ibidukikije, barasabwa kurengera ibidukikije kugira ngo ejo aya mayaga ataba ubutayu ku mpamvu za bamwe.
intyoza