Kamonyi: Senateri Mugisha, yibukije abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ko bameze nk’ikirondwe cyasigaye ku ruhu Inka yarariwe cyera
Mugisha Alexis, intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, yabwiye abitabiriye“Kwibuka” Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi ko umuntu ugifite muri we amacakubiri ashingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ameze aka wa mugani w’“Ikirondwe cyasigaye ku ruhu kandi Inka yarariwe cyera”. Yasabye abo bose bakihishahisha hirya no hino bashuka abantu, kimwe n’undi wese wibwira ko yakongera gucamo Abanyarwanda ibice kuzibukira, agusubiza amerwe mu Isaho kuko icyo gihe cyarangiye.
Senateri Mugisha, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwibuka Ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Musambira, yabanje kubwira abaje gufata mu mugongo no kwifatanya n’Abanyamusambira “Kwibuka”, ko nawe mbere yo kugera Kabgayi mu gihe cya Jenoside, yabanje kurokokera muri uyu Murenge w’icyahoze ari Komine Musambira.
Mu buhamya bwe bugufi tuzagarukaho, yavuze ko umusaza Zaliyasi wishe Abatutsi benshi i Musambira, ko burya ngo“ nta murozi wabuze umukarabya”, ko uyu we yamugiriyeho umugisha, abikesheje ineza Nyirakuru yari yaramugiriye ubwo yamucumbikiraga agiye gupagasa i Bugande nk’uko benshi mu Banyarwanda bajyaga yo muri ibyo bihe.
Mu kubwira no kwibutsa abagifite imitima yinangiye, yiziritse ku kahise, abagihembera inzangano, abagifite kumva ko bacamo Abanyarwanda ibice bashingiye ku moko n’inzangano badashaka kureka, yavuze ko aba bantu bakwiye gutekereza no gushyira ubwenge ku gihe, bakibuka ko ibyananiye Leta ya Habyarimana yari ifite byose, ubu bitashoboka none kuri Leta yiyubatse ivuye ku busa ikaba ikomeye muri byose.
Senateri Mugisha, yabwiye abitabiriye Kwibuka bari aho n’abandi bari hirya no hino bumva cyangwa bazumva ubutumwa bwe ko, nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, uwavutse muri iyo myaka ubu niba yarize neza ari ku rwego rwa Dogoteri, ko yemwe uwashatse afite Abana, ko kandi uri muri iyo myaka ari umusirikare mukuru, ko kandi hari n’abubatse ibikomeye bisobanuye uburemere bw’iyo myaka 28. Avuga ko igitangaje ndetse buri wese akwiye kuzibukira ari abakigaragara ko bagifite ibitekerezo bibi, bibiba urwango, bakihambiriye ku bitekerezo byashaje bitagifite n’icyo bimaze kuko ngo nta Jenoside ku Isi yigeze ikunda Abaturage badafashijwe na Leta, ngo bafatanye n’Igisirikare.
Yibukije ko kutamenya kw’icyo kirondwe ko Inka yariwe cyera bihishe byinshi, ariko kandi birimo n’isomo ku bantu nk’abo bakiziritse ku byahise bibi, bumva ko hari umwanya bagifite wo kugarura ikibi. Yasabye buri wese kurwanya ikibi no kucyamagana.
Senateri Mugisha Alexis, yibukije ko Leta ya Habyarimana yari ifite byose, ifite ubushobozi mu bikoresho n’amafaranga, ifite abaturage yatoje, Interahamwe n’Abasirikare bashyigikiwe kandi bahuje umugambi wo gukora Jenoside nti hagire Umututsi n’umwe usigara, ariko ibyo bikaba bitarabakundiye.
Yibukije ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside zari Abasirikare bake, bashonje, bavunitse, bananiwe, bamaze imyaka mu buhunzi, batabayeho mu buzima bwiza, ariko ko ku bw’Ubutwari n’akababaro bari batewe n’inzirakarengane zari ziri kwicwa, baje bahagarika Jenoside none bakaba bariyubatse kuri byose.
Ashimangira ko, bafite Ubushobozi bw’Amafaranga, Imyitozo ya Gisirikare iteye imbere, bafite Leta ibumva, bafite abaturage bayisobanukiwe, bafite itegeko Nshinga ritabemerera kwica rubanda. Ati“ Ubwo abo bantu uzabameneramo gute wongere kugarura Jenoside, wongere kwica abantu”?.
Yasabye abagifite imitekerereze nk’iyo yo kwizirika kubitagishobotse, birirwa babeshya bahembera urwango, barangwa n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ko bakwiye kuva ku k’ejo, bakaza bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda rufite icyerekezo kibereye buri wese.
Senateri Mugisha Alexis, yavuze ko abashimira Inkotanyi bazikesha ubuzima atari gusa Abatutsi zarokoye, ko Inkotanyi zanarokoye Abicanyi ubwabo. Ko aho bari bakwiye kuzishima kuko nabo ubwabo ubwo bari mu nkambi aho bahungiye, hari abo Inkotanyi zarokoye mu gusenya izo nkambi kuko bari batangiye hagati yabo gusubiranamo. Abibutsa ko abo nabo bakwiye kuba bashimira Inkotanyi kuko bakabaye barishwe na bene wabo bafatanije kwica Abatutsi no gukora andi mabi.
Mu Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Musambira, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri ine y’Abatutsi bishwe ariko batabashije kumenyekana. Babise“ Ndi Ijwi ryawe wowe ntamenye uwo uriwe”. Bashyinguwe mu rwibutso rw’Akarere ahazwi nko mu Kibuza.
Munyaneza Theogene